RFL
Kigali

EXCLUSIVE: Ikiganiro kirambuye na Teta Sandra, yatuganirije ku bivugwa ko atwitiye Weasel wo muri Goodlyfe

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/02/2019 7:05
0


Hashize igihe cyenda kungana n’ukwezi mu Rwanda ndetse no mu banyarwanda bakurikiranira hafi imyidagaduro hadutse inkuru ivuga ko Sandra Teta yaba atwite inda ndetse akaba ari mu myiteguro yo kubyarana n’umuhanzi Weasel wo mu itsinda rya Goodlyfe. Ibi byatumye Inyarwanda.com twegera uyu mukobwa maze atubwira ukuri kwe kuri aya makuru.



Cyari ikiganiro kirekire hagati y’umunyamakuru wa Inyarwanda ndetse na Sandra Teta aho uyu mukobwa yabajijwe niba koko yaba atwite nk'uko bivugwa ahanyuranye ndetse n’ibitangazamakuru bya Uganda bikaba byatangiye kubyandika. Teta Sandra yatangaje ko inkuru yo gutwita kwe ari ibihuha ndetse ko nawe yabibonye ku mbuga nkoranyambaga agahitamo kwituriza ngo arebe aho bigana.

Sandra Teta yabajijwe n’umunyamakuru impamvu byavuzwe cyane ko yaba atwitiye Weasel abazwa niba nta mubano wihariye yaba afitanye n’uyu muhanzi, aha Sandra Teta yagize ati” Nta mubano wihariye mfitanye na Weasel ni inshuti yanjye isanzwe.” Naho ku byavugwaga ko yaba aherutse gushyamirana n’umugore wa Weasel mu kabari Sandra Teta yahakanye aya makuru ahamya ko ataranavugana n’uyu mugore icyakora yemera ko amuzi gusa ariko batajya bavugana.

teta sandra

Sandra Teta byavugwaga ko atwitiye Weasel wo muri Goodlyfe

Teta Sandra yatangaje ko ikinyamakuru cyo muri Uganda cyatangaje iyi nkuru atakizi, ashimangira ko yatunguwe bikomeye kuko iyo aza kuba atwite abantu baba babizi cyangwa hari n'amafoto yagiye hanze kuko akazi yakoraga n'ubu ariko agikora. Yagize ati” Njye nkorera mu kabari ntabwo naba ntwite ngo biyoberane.  Ndacyakora akazi nakoraga na mbere kandi ku wa gatatu no ku wa gatanu narakoze rero oya rwose ibyo ni ibihuha.”

Sandra Teta avuga ko ibi bihuha atazi icyo bigamije gusa anahamya ko ntacyo byamutwara yaba mu kazi ke cyangwa mu rugo no mu muryango, ahubwo  ahamya ko nta n'umuntu waha agaciro ibi biri kumuvugwaho cyane ko ari ibihuha bidafite ishingiro.

Uyu mukobwa w’imyaka 27 y’amavuko, yabaye igisonga cya kabiri cya Miss SFB mu 2011. Yamenyekanye cyane mu Rwanda biturutse ku gutegura ibitaramo byitwaga “All Red Party” yateguraga mu mujyi wa Kigali. Muri Uganda mu mujyi wa Kampala Sandra Teta akaba afite iminsi ateguraho ibirori mu tubyiniro nka Hideout na H2O aho akora ku wa gatatu no ku wa Gatanu wa buri cyumweru.  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND