RFL
Kigali

Exclusive: Ikipe yamwifuza yatanga Miliyoni 300 Frw, akora imyitozo amasaha 8 ku munsi! Byinshi kuri Mirafa uherutse gusinyira Zanaco FC yo muri Zambia

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/02/2021 15:27
0


Umukinnyi w'umunyarwanda ukina mu kibuga hagati uherutse gusinya amasezerano y'imyaka ibiri mu ikipe ya Zanaco yo muri Zambia, Nizeyimana Mirafa, yatangaje ko urufunguzo ruzamufasha kugera ku ntego ze, ari ugukora cyane kandi ari nabyo yashyize imbere cyane, akaba yizeye kuzabona umwanya wo gukina ndetse akanagera ku rwego rwisumbuye.



Mirafa yateye umugongo Napsa Stars nyuma yo kutumvikana n'umuhagarariye, afata umwanzuro wo kwerekeza muri Zanaco FC, aho yasinye amasezerano y'imyaka ibiri ashobora gusubirwamo ku bwumvikane mu gihe hari ikipe yamwifuza.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda.com, Mirafa yatangaje ko bitewe n'imiterere y'amasezerano afite muri Zanaco, ikipe yamwifuza yatanga Miliyoni 300 z'amafaranga y'u Rwanda.

Yagize ati "Umpagarariye hari ibyo atumvikanyeho n'ikipe ya Napsa Stars, bituma ntayerekezamo ahubwo njya muri Zanaco, aho nasinye amasezerano y'imyaka ibiri. Ikipe yanyifuza yatanga miliyoni 300 z'amanyarwanda".

Uyu mukinnyi yatangaje ko byamugoye kugira ngo ajye mu murongo umwe n'abandi yasanze muri Zambia, kubera ko hatandukanye cyane no mu Rwanda, kuko muri icyo gihugu bisaba gukora cyane aho imyitozo ikorwa amasaha 8 ku munsi.

Yagize ati "Byarangoye cyane kugira ngo njye mu mujyo umwe n'abandi, cyane cyane ko Zanaco isaba ibintu byinshi ndetse n'abanyamahanga bakinamo bakaba bahamagarwa mu makipe y'ibihugu byabo, usanga bakora imyitozo ikomeye cyane kuko usanga bakora gatatu ku munsi kandi bagakora amasaha arindwi cyangwa umunani, mu gihe mu Rwanda bakora kabiri ku munsi kandi amasaha make. Gusa kuri ubu maze kumenyera kuko niyo nsoje imyitozo nabo, mpita njya mu myitozo yanjye bwite kuko banshakiye umutoza wo kumfasha".

Uyu mukinnyi werekeje muri Zambia avuye muri Rayon Sports,  yatangaje ko afite icyizere cyinshi cyo kuzabona umwanya wo gukina mu mikino yo kwishyura muri shampiyona ya Zambia, kuko yizera ko ari gukoresha imbaraga ze zose kugira ngo ajye ku rwego rwiza kandi rushimishije.

Mirafa yatangaje kandi ko yizeye ko Zanaco izamubera ikiraro kizamugeza kure heza hashoboka kuko ari ikipe ikomeye muri Afurika kandi ikunda kwitabira amarushanwa nyafurika.

Kuba ari inshuro ya mbere agiye gukina hanze y'u Rwanda, Mirafa atangaza ko nta bwoba bimuteye kuko n'ubundi yakiniye amakipe akomeye mu Rwanda arimo Police FC, APR FC na Rayon Sports, bityo rero ibanga ryayo rikaba ari ugukora cyane, atekereza ko ari nako agomba kugenza muri Zambia kandi agasaba abakunzi be n'abanyarwanda muri rusange kumushyigikira ndetse no kumusengera.

Mirafa yavuye muri Rayon Sports ayikiniye umwaka umwe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND