RFL
Kigali

Exclusive: Sadate Munyakazi agiye gushinga ikipe nshya y'umupira w'amaguru – VIDEO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/12/2021 14:56
0


Uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports, Bwana Sadate Munyakazi yatangaje ko agiye gushinga ikipe y’abakiri bato mu rwego rwo gukemura ikibazo cyabaye isereri muri ruhago nyarwanda.



Mu kiganiro cyihariye yahaye inyaRwanda.com, Sadate yavuze ko mu mwaka utaha wa 2022 azashinga ikipe y’abakiri bato izajya igaburira amakipe atandukanye mu Rwanda mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abakinnyi bize umupira w’amaguru guhera mu bwana bwabo kigaragara mu Rwanda.

Sadate avuga ko iyi kipe azashinga yizeye ko izatanga umusaruro n’umusanzu muri ruhago nyarwanda ariko by’umwihariko kuri Rayon Sports yihebeye.

Sadate wayoboye Rayon Sports umwaka umwe kuva mu 2019-2020, avuga ko uyu mushinga amaze igihe awutekereza, yiyemeza gushyira itafari mu kubaka ruhago nyarwanda ishingiye mu kuzamura impano z’abakiri bato no kubaremera ubushobozi mu kibuga.

Uyu mugabo ukunda gutnga ibitekerezo ku mupira w’amaguru mu Rwanda, yatunze agatoki Minisiteri ya Siporo ‘MINISPORTS’ n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ kugira uruhare mu kuba umupira w’amaguru mu Rwanda uri aho uri aka kanya.

KANDA HANO UKURIKIRE IKIGANIRO NA SADATE MUNYAKAZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND