RFL
Kigali

EXCLUSIVE: Sadate Munyakazi avuga iki ku kuyobora FERWAFA?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/04/2021 7:17
0


Uwahoze ari umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports, Bwana Sadate Munyakazi, bwa mbere yagize icyo atangaza nyuma yuko bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru bamusabye ko yakwiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’.



Ku wa gatatu w’iki cyumweru tariki ya 14 Mata 2021, nibwo uwari Perezida wa FERWAFA Afande Sekamana Jean Damascene yatangaje ko yeguye kuri uyu mwanya kubera impamvu ze bwite. Akaba yareguye asigaje amaezi umunani kuri manda ye y’imyaka ine yari yatorewe mu 2018.

Itegeko rwa FERWAFA riteganya ko iyo umuyobozi yeguye ku mpamvu ze bwite manda ye itarangiye, ahita asimburwa na visi-perezida, bivuze ko Matiku Marcel ariwe ugiye kuyobora amezi umunani yari asigaye kuri manda ya Sekamana, hagakorwa amatora y’umuyobozi mushya.

Nyuma yuko umuyobozi wa FERWAFA yeguye, henshi ku mbuga nkoranyambaga hazengurutse ubutumwa busaba Sadate Munyakazi kwiyamamariza kuyobora FERWAFA kuko bamubonamo icyizere cy’umuyobozi mwiza.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda.Com kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Mata 2021, Sadate yatangaje ko adashobora kwiyamamariza kuyobora FERWAFA anatangaza impamvu.

Yagize ati “Muri rusange reka mbanze nshimire ababona ko hari umusanzu natanga mu kubaka ruhago nyarwanda, ni amahirwe kuba hari ababona ko hari icyo washobora cyakubaka igihugu ndetse cyagiteza imbere, umuntu rero kugira itafari yashyira ku gihugu cye biba ari byiza iyo hari ababona ko yabikora, gusa icyo navuga kandi cy’ingenzi ni uko mu minsi ishize ndetse n’umuyobozi wa FERWAFA ataregura, navuze ko muri kamere yanjye ntajya niyamamaza, nayoboye ahantu hatandukanye ariko sinigeze niyamamaza ahubwo bambonagamo icyizere bakabinsaba nkabitekerezaho, ubundi nkabaha umwanzuro.

“Ikindi kandi ni uko kutiyamamaza mbikomora ku kwemera kwanjye (Islam) ndetse nuko natojwe kuva nkiri Umwana.

“Kuyobora Rayon Sports barabinsabye mfata umwanya mbitekerezaho ndabyemera, n’aka kanya rero navuga ko Munyakazi Sadate ntabwo mfite gahunda yo kujya kwiyamamariza kuba perezida wa FERWAFA, gusa hari ababibonye gutyo yuko hari icyo nafasha, ubwo ni ikintu natekerezaho icyo gihe bibaye ariko aka kanya nta gahunda mfite yo kwiyamamariza kuyobora FERWAFA”.

Sadate Munyakazi yayoboye Rayon Sports umwaka umwe, komite yari ayoboye ikurwaho n’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere ‘RGB’ nyuma yo gukimbirana n’abahoze bayobora iyi kipe batungwaga agatoki n’iyi komite gukoresha nabi umutungo w’ikipe.

Sadate yatangaje ko atiteguye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND