RFL
Kigali

FERWAFA yahagaritse Stade Umuganda amakipe yahakiniraga ategekwa gushaka ibindi bibuga

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/11/2021 13:29
0


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryamenyesheje amakipe yakiriraga imikino ya shampiyona kuri Stade Umuganda, ko Stade yahagaritswe bityo ko bakwiye gushaka ahandi bazajya bakinira.



Nk’uko bigaragara ku ibaruwa FERWAFA yandikiye amakipe ya Etincelles FC, Rutsiro FC na Marines FC kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ugushyingo, yamenyesheje aya makipe ko hashingiwe ku mwanzuro wa Minisiteri uhagarika sitade Umuganda gukoreshwa mu gihe itarasanwa kubera iyangirika ryaturutse ku iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, aya makipe yavuzwe ruguru asabwe gutanga ahandi azajya yakirira imikino ya shampiyona.

Bidatinze aya makipe yari asanzwe yitoreza ndetse akanakinira kuri Stade Umuganda, yahise aterana maze yandikira ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu babasaba kubakorera ubuvugizi kuri Minisiteri ya Siporo bagakomorerwa kuko nta kibazo ikibuga gifite, kitigeze cyangirika kubera ko nta bushobozi bafite bwo kujya gukinira mu tundi turere.

Aya makipe yanasabye kandi ko bakomorerwa abafana bakabasha gukurikira imikino ibera kuri iki kibuga nk’uko ku bindi bibuga bimeze.

Stade Umuganda ihagaritswe mu gihe Marines yari kuzahakirira Mukura ku wa 5, Etincelles ikahakirira APR FC ku wa 6.

FERWAFA yasabye amakipe yakiniraga kuri Stade Umuganda gushaka ibindi bibuga kuko aho bakiniraga hahagaritswe

Amakipe ya Etincelles FC, Rutsiro FC na Marines FC yasabye ubuvugizi Akarere ka Rubavu





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND