RFL
Kigali

FERWAFA yateye utwatsi ubusabe bwa APR FC ku mukino uzayihuza na Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/11/2021 10:18
0


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’, ryateye utwatsi ubusabe bw’ikipe ya APR FC yari yasabye ko umukino uzayihuza na Rayon Sports tariki ya 23 Ugushyingo 2021 wasubikwa ikabona umwanya uhagije wo kwitegura RS Berkane bazakina muri Confederations Cup.



APR FC izakina na mukeba wayo Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda tariki ya 23 Ugushyingo 2021.

Ibi byatumye APR FC yandikira FERWAFA iyisaba ko uyu mukino wakwigizwa inyuma ikabona umwanya uhagije wo kwitegura umukino iyi kipe ifitanye na Berkane yo muri Maroc tariki ya 28 Ugushyingo 2021, muri CAF Confederations Cup.

FERWAFA yasubije APR FC iyimenyesha ko ubusabe bwayo bwanzwe kuko nta shingiro bufite.

Ibaruwa ya FERWAFA igira iti “dushingiye ku ibaruwa yanyu yo ku wa 16 Ugushyingo mwatwandikiye mudusaba gusubika umukino mufitanye n’ikipe ya Rayon Sports ku itariki ya 23/11/2021;"

"Tubandikiye tubamenyesha ko ubusabe bwanyu butemewe kuko impamvu mugaragaza zidafite ishingiro bitewe n’uko iminsi yo kwitegura umukino wa ’CAF Confederation Cup Total Energies 2021/2022’ mufitanye na RS Berkane yo mu gihugu cya Morocco tariki ya 28/11/2021 ihagije. Bityo uwo mukino wanyu uzakinwa nk’uko byari biteganyijwe".

Bidasubirwaho APR FC izakina na Rayon Sports tariki ya 23 Ugushyingo 2021, mbere yo kwesurana na RS Berkane yo muri Maroc i Kigali muri CAF Confederations Cup.

FERWAFA yateye utwatsi ubusabe bwa APR FC yifuzaga ko umukino wayo na Rayon Sports usubikwa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND