RFL
Kigali

FESPACO: Dusabejambo wishimira ko ashyigikiwe yasobanuye aho yakuye igitekerezo cya filime ye 'Icyasha'

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/03/2019 15:11
1


Dusabejambo Clementine arakataje mu ruhando rwa sinema! Yavuze ko kwandika filime ‘Icyasha’ yashingiye ku mpinduka zisukiranye ku mwana w’imyaka 12 y’amavuko. Yishimira ko ubu ashyigikiwe mu nguni zose, cyane ko muri 2017 yegukana igihembo cyitiriwe Thomas Sankara nta munyarwanda wari aho yaherewe iki gihembo.



Umunyarwandakazi Marie Clémentine Dusabejambo ari mu bahiriwe mu rugendo rwa sinema. Filime yise ‘A Place for my self/ Une Place pour moi yishimiwe bikomeye n’akanama nkemurampaka mu bihembo bya Fespaco 2017, yegukanye igihembo cyitiriwe Thomas Sankara.

Iyi filime yahatanye mu bihembo bikomeye nka : The Africa Movie Academy Awards (AMAA); EFERE OZAKO AMAA 2017 AWARD FOR BEST SHORT FILM. Yanegukanye ibihembo bitatu muri ’Zanzibar International Film Festival’.

Kuri ubu uyu mukobwa afite filime yise “Icyasha” ihatanye mu iserukiramuco rikomeye ku mugabane wa Afurika ryiswe ‘Fespaco’ riri kubera mu gihugu cya Burkina Faso mu Mujyi wa Ouagadougou. Dusabejambo avuga ko kwandika iyi filime yaserukanye yashingiye ku mpinduka zigaragara ku mwana w’imyaka 12; ku mubiri we, ibyo yibaza, iyo bamwigisha n’ibindi byinshi biba bikiri urujijo kuri we.

Filime ‘Icyasha’ ihatanye mu cyiciro cya filime ngufi. Yabwiye RBA ko iyi filime yayanditse agize igitekerezo ku mwana w’imyaka 12 usanganirwa n’impinduka mu buzima bwe. Yaba uburyo agenda yumva ibivugwa n’abantu batandukanye, ibyo yigishwa n’ibindi byinshi.

Yagize ati “Iyi filime nari ndimo ntekereza, nsubiza inyuma ubwenge. Iyo uri umwana ufite imyaka 12 nicyo gihe utangira kubona impinduka ku mubiri wawe, mu buryo ugenda wumva abantu mu bintu bitandukanye. Ari ibyo bakwigisha..."

Avuga ko umwana hari ibibazo byinshi aba yibaza ariko kandi ngo bikarangira atabonye igisubizo bitewe no kutisanzura. «Hari ibibazo byinshi ugenda wibaza, akenshi ibyo bibazo ukabyibaza ariko bikarangira utabonye igisubizo bitewe no kutisanzura kuba kuri hagati y’umuntu mukuru n’umwana.»

Avuga ko iyi filime ishushanya isi umwana abamo y’ibibazo byinshi bitandukanye kuri we no ku mpinduka z’ubuzima kuko ngo ni ‘etape’ z’ubuzima aba agomba gucamo.

Dusabejambo wanditse filime 'Icyasha'.

Yavuze ko kuba u Rwanda muri iri serukiramuco rwarahawe ubutumire bw’Imena, ari ikintu cyiza kuko ubwo yegukanaga igihembo cyitiriwe Thomas Sankara, yagishyikirijwe nta munyarwanda n’umwe uhari, ngo ni ibintu byamubabaje cyane.

Ati ““Ubu ni byiza cyane kubera ko ubushize nitabira ‘Fespaco’ nabonye igihembo cya Thomas Sankara. Ni ikintu cyambabaje kuko ni njyewe munyarwanda njyenyine wari wicaye hano muri ‘salle’ kandi iki gihembo gifite agaciro kanini. Kuri ubu ni byiza cyane kuko n’Igihugu kirahari. Nibaza ko ubu ngubu impinduka zirahari. Ubundi ikintu umuntu aba akeneye ni imyumvire ihinduka mu kintu. Si mu Rwanda gusa n’ahandi mba numva dufite ikibazo kimwe."

Akomeza avuga ko mu bindi bihugu iyo umukinnyi wa filime yegukanye igihembo mu iserukiramuco biba ari ibirori bikomeye. Yatanze urugero rwa Senegal, avuga ko umukinnyi waho iyo yegukanye igihembo biba ari ibirori bidasanzwe. Ati “ Urumva iyo uri ahantu noneho ukareba iyo za Senegal iyo umuntu wabo yabonye igihembo ni ibintu bidasanzwe, ni amabubu aba ari gutambuka mu mujyi gusa.”

Iserukiramuco Festival Panafricain du Cinéma et de la Télévision de Ouagadougou [FESPACO] ryafunguwe ku mugaragaro kuya 23 Gashyantare 2019; ririzihiza imyaka 50 rimaze riba. Rizasozwa kuya 02 Werurwe 2019 mu birori bizitabirwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Izabayo Pacifique5 years ago
    mwatubwira ibyo byiciro biri muri salax awards7 nicyo bagenderaho babishyiraho





Inyarwanda BACKGROUND