RFL
Kigali

FESPACO: Filime “The mercy of the jungle” ‘y’umunyarwanda Joël Karekezi yegukanye igihembo cya filime ikoze neza

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/03/2019 5:41
0


Umunyarwanda Joël Karekezi ari mu byishimo bikomeye byashibutse kuri filime ye ‘The Mercy of the jungle’ yahembwe nka filime ikoze neza mu iserukiramuco rigamije guteza imbere sinema nyafurika riri kubera mu gihugu cya Burkina Faso.



Karekezi yashyikirijwe igihembo cyiswe “l'etalon d'or du Yennenga 2019” na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame ndetse na Roch Kabore Perezida wa Burkina Faso.

Mu ijwi ryuzuye ibyishimo, Joël Karekezi, yatangaje ko yishimiye kwakira iki gihembo. Avuga ko yasazwe n’ibyishimo by’ikirenga. Ati "Biranshimishije cyane gutsindira hano igihembo gikuru nk'iki. Abanyarwanda twishime." Yavuze ko kuba Perezida Kagame ari muri Burkina Faso ari iby'ikirenga ku banyarwanda batumbereye uruganda rwa sinema.

Uyu musore filime ye ‘The Mercy of the jungle’ yahawe igihembo mu muhango wo gusoza iri serukiramuco wanitabiriwe n’abakuru b’ibihugu: Perezida Paul Kagame w’u Rwanda; Roch Kabore Perezida wa Burkina Faso na Ibrahim Boubakar Keïta, Perezida wa Mali.

Hari kandi Umunyamabanga Mukuru w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Madamu Louise Mushikiwabo. Mu gusoza ibi birori byafunguwe, amatorero atandukanye y’ibihugu byitariye iri serukiramuco yigaragaje mu mbyino zitandukanye. 

Karekezi,filime yahembewe kuba yanditse neza.

Ibi birori byabereye muri sitade nini yitiriwe umuco na Siporo muri Burkina Faso yakira abagera ku bihumbi cumi na bitatu (13,000). Ibihembo byatangiye gutangwa saa kumi zo muri Burkina Faso ni ukuvuga saa kumi n’ebyeri zo mu Rwanda.  

Iyi filime kuya 11 Ukuboza 2018 yegukanye ibihembo bibiri mu iserukiramuco 'Festival du cinema Africain de Khouribga ryabaga ku nshuro yaryo ya 21. Ibihembo bibiri iyi filime yegukanye ni; Best Screen Playndetse na Best Supporting actor (Stephane Bak).

Filime ‘The Mercy of the Jungle’ [La Miséricorde de la Jungle] yagizwemo uruhare rukomeye na Aurelien Bodinaux, Joel Karekezi na Casey Schroen. Yakinnyemo abakinnyi nka Marc Zinga, Stéphane Bak, Ibrahim Ahmed Pino , Nirere Shanel (Miss Shannel ) , Sergeant Xavier, Kantarama Gahigiri, Private Faustin, Major Kayitare n’abandi.

Karekezi aherutse kubwira ikinyamakuru Cineuropa ko iyi filime imara iminota 91’ igaragaza urugendo rw’umusirikare w’Umunyarwanda watsinze urugamba akaza kwisanga mu ishyamba ryo muri Congo azengurutswe n’abanzi.

Perezida Kagame na Kabore bashyikiriza igihembo Karekezi.

Abanyarwanda babucyereye muri Burkina Faso.

Karekezi yasazwe n'ibyishimo.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND