RFL
Kigali

FIFA yashyize Abanyarwanda babiri ku rutonde rw'abasifuzi mpuzamahanga mu 2022

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/12/2021 13:49
0


Ndayisaba Saïd na Mugabo Eric bashyizwe ku rutonde rw'abasifuzi mpuzamahanga bungirije "Assistant Referees'" bemerewe n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi FIFA mu mwaka wa 2022.



Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ukuboza 2021, nibwo FIFA yasohoye urutonde rw’abasifuzi mpuzamahanga bemewe mu 2022 rugaragaraho abanyarwanda babiri bashya basimbuye abandi bacyuye igihe.

Ndayisaba Saïd na Mugabo Eric basimbuye Hakizimana Ambroise na Ndagijimana Théogène bacyuye igihe.

Mu mwaka wa 2022, u Rwanda rufite abasifuzi mpuzamahanga 17 harimo abo hagati 7 n'abungirije 10.

Ibi bigaragaza ko urwego rw’imisifurire mu Rwanda rukomeje gutera intambwe nubwo hakiri urugendo rwo kugira ngo abasifuzi b’abanyarwanda bagere ku rwego rushimishije.

Mukansanga Salima niwe musifuzi w’umunyarwanda rukumbi uzasifura igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun ‘CAN 2022’.

Ndayisaba Said yagizwe umusifuzi mpuzamahanga wo ku ruhande


Mugabo Eric nawe yagizwe umusifuzi mpuzamahanga wo ku ruhande

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND