RFL
Kigali

Fik Fameica ari kubarizwa mu Rwanda, yaje gufata amashusho y’indirimbo ye na Bruce Melody ‘Appetit’

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/02/2019 18:20
0


Umuraperi w’Umugande Fik Fameica ni umwe mu bahanzi bari baharawe bikomeye muri Uganda, uyu muri iyi minsi ari kubarizwa mu Rwanda aho yaje gufata amashusho y’indirimbo ye na Bruce Melody bise ‘Appetit’ iyi ikaba indirimbo imaze igihe igiye hanze ariko batarayifatira amashusho.



Nkuko amakuru agera ku Inyarwanda abihamya ngo Fik Fameica yaje mu Rwanda mu minsi ishize aje gufata amashusho y’iyi ndirimbo yakoranye na Bruce Melody, kuri ubu aba bahanzi bakaba batangiye gufata amashusho y’iyi ndirimbo ndetse byitezwe ko azajya hanze mu minsi ya vuba.

Fik Fameica ari mu Rwanda nyuma yuko mu minsi ishize yaje mu gitaramo yagombaga gukoranira I Rubavu na Bruce Melody bikarangira kitabaye kubera imitegurire mibi yatumye kibura abantu. Iyi ndirimbo nirangira izaba ibaye iya kabiri Bruce Melody akoranye n’umuhanzi ukomeye I Bugande cyane ko yari aherutse gukorana na Sheebah Karungi.

UMVA HANO INDIRIMBO 'APPETIT' YA BRUCE MELODY NA FIK FAMEICA

Fik Fameica

Fik Fameica na Bruce Melody batangiye gufata amashusho y'indirimbo yabo

Bruce Melody nyuma yo gufata aya mashusho ari mu myiteguro ya nyuma yo kwerekeza ku mugabane w’Uburayo aho afite ibitaramo bibiri birimo icyo azakorera mu Bubiligi aho azafatanya na Dj Marnaud ndetse na Dj Princess Flor ndetse no mu Bufaransa aho bazahurira na Makanyaga Abdoul.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND