RFL
Kigali

Fireman yakiriwe agirwa Ambasaderi muri 'MNH' ya Adrien Misigaro-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/11/2019 14:54
1


Umuraperi Uwimana Francis [Godson, Fireman] yahawe ikaze agirwa Ambasaderi mu bukangurambaga ‘Each One reach one’ bw’umuryango Melody of New Hope [MNH] washinzwe n’umuramyi Adrien Misigaro utuye muri Washington muri Amerika.



Ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2019 ku Kimihurura kuri Papyrus abanyamuryango ba Melody of New Hope [MNH] bemeje bidasubirwaho Fireman nk’umuyoboke mushya uzatanga uruhare rwe mu gufasha urubyiruko n’abandi kuva mu biyobyabwenge.

Fireman yivuga nk’umuhanzi umuraperi usangiye amateka n’umubare munini w’urubyiruko nyarwanda rwakoresheje ibiyobyabwenge. Mu ijambo rye, yashimye Imana yatumye areka ibiyobyabwenge ubu akaba yaravutse bwa kabiri. 

Yavuze ko muri Werurwe 2019 ari Iwawa yamenye ko bazasurwa n’umuhanzi Adrien Misigaro ngo yari azi ko aba muri Amerika atiyumvisha ko amuzi kandi yamusuura i Iwawa, atebya ati “Adrien ni umuntu w’umusaza.”  

Yashimye Adrien Misigaro washinze umuryango Melody of New Hope [MNH], avuga ko ari igitekerezo cyiza yamutanze. Ashingiye ku ndirimbo Adrien Misigaro yabakoreye akiri Iwawa, Fireman avuga ko atazuyaje kwinjira muri uyu muryango kandi azirikana neza ko afitiye igihugu umwenda.  

Ati “…Narapfuye nanga kuva ku isi. Ni iby’agaciro kubona abantu bari mu Mana…abantu iyo bari kumwe n’Imana nta kintu kibananira,”

Yungamo ati “Igihe cyose nacyenerwa mu gikorwa kigamije kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge n’indi migenzereze mu bibi yose mu rubyiruko no mu bandi bantu nditeguye. Ndabasezeranya ko nzabikorana n’umutima wanjye wose, n’ubwenge bwanjye bwose n’imbaraga zanjye zose; Imana izabimfashemo.” 

Umuramyi Adrien Misigaro, yabwiye INYARWANDA, ko bamaze kwakira umuhanzi Fireman kandi ko yagizwe umwe mu ba Ambasaderi ufite ubuhamya buzafasha benshi guhindukira bakava mu biyobyabwenge.

Yavuze ko banatangije ubukangurambaga bise ‘Each One reach one” aho buri wese ahamagarirwa kugira uruhare mu gufasha abakoresheje ibiyobyabwenge. Ati “Ntawundi uzafasha mugenzi wawe ni wowe uzabikora.”  

Akomeza avuga ko ‘MNH’ yakira buri muntu wese ufite umuhate wo kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’uwabikoresheje wifuza guhindukira agasubira mu buzima busanzwe.

Melody of New Hope ibarizwamo abanyamuryango bagera kuri 80 barimo abaririmbyi n’abandi.  

Kuwa 20 Nzeli 2019 nibwo Fireman yasoje amasomo mu Kigo cy’Igororamuco cya Iwawa. Yari mu rubyiruko 1,628 bahawe impamyabushobozi z’amasomo y’igororamuco n’imyuga bahuguwemo bari bamaze umwaka biga.

Amezi atandatu ya mbere muri iki kigo bavuwe ibiyobyagwenge. Bamwe muri aba basoje amasomo bize ubuhinzi, ububaji, kudoda n’ibindi.

Fireman [Ubanza i bumoso] yakiriwe muri 'MNH' yashinzwe na Adrien Misigaro

'MNH' ibarizwamo abanyamuryango bagera kuri 80

'MNH' yashinzwe na Adrien Misigaro ibarizwamo abaririmbyi n'abandi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Cl4 years ago
    Icyompfa n'abantu yashizemo bene wabo gusa babanyamurenge nibo biganjemo





Inyarwanda BACKGROUND