RFL
Kigali

Flavio Againo yashyize hanze indirimbo nshya ‘More Feelings’ iri kuri album ari gutegura - YUMVE

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:8/01/2020 5:06
0


Umuhanzi Flavio Againo ugikomeje kwishakisha muri uru ruganda rwa muzika y'u Rwanda yashyize hanze indirimbo ya gatanu yise ‘More Feelings’ iri kuri album ari gutegura.



Uyu muhanzi uhamya ko amaze kubona umwanya wo kwita ku bihangano bye dore ko yasoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza umwaka ushize, yatangije umwaka abakunzi be abaha indirimbo yise ‘More Feelings’

Ubwo yaganiraga n'umunyamakuru wa INYARWANDA, yamusobanuriye icyo yashakaga kuvuga, mu ijambo More feeling. Ati: "More Feelings nashakaga kuvuga, hari nk'igihe umusore n'umukobwa bakundanda ariko ukabona umwe muri bo ntashaka kwereka mugenzi we ibyiyumviro. Iyi song nayikoze ngira inama abo babayeho uko mu rukundo, ko bahindura kandi ibihe byabo mu rukundo bizaba byiza kurushaho."

Umuhanzi Flavio againo

Amashusho ya 'More Feelings' Flavio yadutangarije ko azasohoka mu byumweru bitatu biri imbere. Iyi ndirimbo ni ya gatanu umuhanzi Flavio Againo ashyize hanze, ikaba ikurikiye “Ntawaguhiga, Only One, I don’t care na Ngwino” ziri hanze. Flavio asaba abakunzi ba muzika nyarwanda gukomeza kumushyigikira banasangiza iyi ndirimbo inshuti zabo.

Kanda hano wumve ‘More Feelings’







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND