RFL
Kigali

Freeman yasezeranye n'umukunzi we Belyse imbere y'amategeko-AMAFOTO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:14/02/2019 18:17
2


Umunyamuziki Freeman umaze gukora indirimbo zinyuranye zirimo: Ntibikabeho, Igikomangoma n'izindi, ku munsi wa Saint Valentin yasezeranye n'umukunzi we Belyse Mutuyimana y'amategeko ya Leta.



Mu ntangiriro z’umwaka mushya wa 2019 ni bwo Freeman yashyize hanze ifoto y’integuza (Save the date) ku bukwe bwe n’umwali witwa Belyse Mutuyimana. Tariki ya 14 Gashyantare ni bwo Hitimana Alain wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi Freeman yasezeranye n'umukunzi we Belyse Mutuyimana imbere y'amategeko ya Leta mu muhango wabereye mu murenge wa Gikondo. 

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Freeman yagarutse ku mateka y'urukundo rwe na Belyse ahishura ko imyaka 2 igiye gushira bakundana. Ati: "Mu by'ukuri urukundo rwacu rwatangiye mu mwaka wa 2017, twatangiye gutegura ubukwe muri Gashyantare mu mwaka wa 2018 ."


Freeman yakomeje ashimira abitabiriye ubukwe bwe ndetse anabasaba inkunga y'amasengesho ku bikorwa bizakorwa mu minsi iri mbere. Biteganyijwe ko indi mihango harimo no gusezerana imbere y'Imana, bizaba tariki 2 Werurwe mu mwaka wa 2019.


Freeman yakundiye Belyse ubwenge afite, kwicisha bugufi no gukunda gusenga Imana ndetse kandi ngo ntakunda byacitse




Freeman amaze imyaka irenga 5 akora umuziki mu njyana ya Afro Music. Afite indirimbo icyenda (9) ari zo: Nti bikabeho, Uri umwe nanjye, Umubikira, Komera, Teta, Umurunga, Zana irindi, Hadjati n'Igikomangoma yakunzwe cyane kubera amashusho yayo yinganjemo umuco wa Afrika.

Kanda hano urebe ya 'Igikomangoma' ya Freeman








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Titi5 years ago
    Congz Hit Hit Freeman. All the best.
  • Ntawukuriryayo Geovani5 years ago
    Freemen byebye urabemeje2 nange nkumufana wawe ndemera inkunga yamasengesho kd nawe nugusenga kuko ntihabura imigambi mibu yo kwica ubukwe bwawe





Inyarwanda BACKGROUND