RFL
Kigali

G-Bruce yasohoye indirimbo yise “Njye nawe” ivuga ku isezerano ry’abakundana-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/04/2019 11:07
0


Mfuranzima Bruce wamenyekanye ku izina ry'ubuhanzi rya G-Bruce (The Teacher) yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise “Njye nawe” ikubiyemo ubutumwa bw’urukundo bukomoza ku isezerano ry’abitegura kurushinga n’abarushinze.



G-Bruce ni umwe mu bahanzi b’abahanga mu Rwanda. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo, Karyamyenda, Ndinde, igihishwe, Akanya gato,  Ndeba, n’izindi nyinshi.

G-Bruce yabwiye INYARWANDA ko yatekereje kwandika iyi ndirimbo “Njyewe nawe” ashingiye kuba benshi mu bahanzi barayobotse inganzo y’indirimbo zo mu tubyiniro. 

Yagize ati “Impamvu nayitekereje nararebye nsanga abakundana ndetse n’abari gushinga urugo muri iki gihe basigaye babura indirimbo ndetse bakabura n’abahanzi babasusurutsa mu mihango y’ubukwe kuko abahanzi bakundaga bashotse indirimbo zo mu tubyiniro gusa

Yavuze ko yanatekereje gufasha no gususurutsa abari mu rukundo nta buryarya muri aya mezi n’andi mezi ari imbere. Yizeye ko iyi ndirimbo izakora ku mutima ya benshi cyane cyane ab’igitsina gore.  

Ati “Iyi ndirimbo ikaba ari indirimbo izakora ku mitima ya benshi mu bantu b’igitsina gore bari bakumbuye kumva amagambo y’umwimerere atarimo urukozasoni nk’uko bimaze iminsi bishinjwa abahanzi nyisohoye mu rwego rwo kugarura isura nziza ya gihanzi mu muziki wacu w’u Rwanda.”

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NJYE NAWE' YA GRUCE

Muri iyi ndirimbo, G-Bruce agira ati “Kubera wowe ndemeye mpinduye ingendo za nyuma. Kubera wowe mbonye ihema ritava aho nzahora nihishemo. Reka twubake urukundo tubyarane abana, tubarere mu rukundo, tuzasaze turi kumwe,..” 

Mu minsi ishize G-Bruce yabaye umuhanzi uririmba injyana ya Rock mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba. Ni mu irushanwa ryateguwe na Radio ikomeye muri Argentine binyuze mu kiganiro ‘Continental Rock Music’.


G-Bruce yasohoye indirimbo yise 'Njye nawe'.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NJYE NAWE' YA G-BRUCE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND