RFL
Kigali

G-Llain uri mu bahanzi bari kuzamuka neza yashyize hanze album ye ya mbere - VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:30/03/2024 16:12
0


Guillain Don Fleury ukoresha amazina y’ubuhanzi ya G-Llain yashyize hanze album ye ya mbere.



Ni album yise “Holidays’’ kubera ko yifuza ko izajya yumvwa n'abantu bashaka kuruhuka cyangwa se kuryoherwa nk’aho baba bari mu biruhuko. Ikindi ni uko imwibutsa intangiriro ze nk’umuhanzi kubera ko mu gihe yari akiri umunyeshuri mu mashuri yisumbuye ubwo yatangiraga umuziki, yabonaga uburyo bwo gukora indirimbo mu gihe cy’ibiruhuko by'abanyeshuri.

Iyi Album yakozwe na Producer Barick wakoze indirimbo 13 ndetse na Producer Hervis Beatz wakoze indirimbo ya mbere kuri iyi album yitwa “Kwanza’’. G-Llain ni umwe mu bahanzi bo kwitega mu 2024.

G-Llain ni umuhanzi w’Umunyarwanda wavutse tariki 10 Ukwakira 1997, utuye mu mujyi wa Kigali. Uyu musore ukora injyana zitandukanye zirimo Afrobeats, AfroDancehall ndetse na Afro Hiphop, ni umwe mu bahanzi bafite impano ikomeye.

Mu minsi ishize yashyizwe ku rubuga rwa Instagram story y'umuhanzi ukomeye wo muri Nigeria, Adekunle Gold aho yerekanaga ko yakunze ‘Freestyle’ G-llain yari yakoreye indirimbo ye yitwa “Party No Dey Stop’’.

Uyu musore ni umwe mu bari kuzamuka neza mu muzikiG-Llain yashize hanze album yise 'Holidays'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND