RFL
Kigali

Yvan Buravan, Rukotana, Alyn Sano,..batumiwe mu gitaramo cyo guherekeza umwaka cyateguwe na Auddy Kelly

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/12/2018 12:28
0


Bamwe mu bahanzi Nyarwanda bavuka i Gikondo n’abahakuriye basanzwe bahuriye muri ‘group’ ya ‘whatsapp’ yitwa ‘Gikondo Idols’ batumiwe mu gitaramo gikomeye cyiswe “Sozanya umwaka n’abastar bawe b’Igikondo” [Meet your star neighbors] kizabera muri AP Club y’umuhanzi Auddy Kelly.



AP Club ni iy’umuhanzi Auddy Kelly utangaza ko yabaye umushoramari mu buryo bwagutse. Iki gitaramo cyatumiwemo  Yvan Buravan, Alyn Sano, Audy Kelly, Eric Dusingizimana, Gabiro Guitar, Mc Tino, Victor Rukotana, Mozey, Pappy, Iras Jalas, The Pink, Director Alvin, Manzi Thierry, Usengimana Faustin ndetse na Muhire Kevin.

Aba bahanzi batumiwe muri iki gitaramo basanzwe bahuriye muri ‘Group’ ya Whatsapp yitwa ‘Gikondo idols’. Ni ‘group’ isanzwe ihuje abatuye i Gikondo bafite imirimo inyuranye bakora bamenyekanyemo. Auddy Kelly avuga ko gukora iki gitaramo ari igitekerezo cyavuye kuri bombi, bahuriza ku gutegura igitaramo kizabahuza n’abafana babo muri AP Club iherereye i Gikondo hafi n’urusengero rwa Methoside. 

Mu kiganiro na INYARWANDA, Audy Kelly yatangaje ko iki gitaramo ‘kigamije guhuza abafana n’abahanzi bavukiye i Gikondo n’abahakuriye’.  Avuga ko kizaba ku Cyumweru tariki 31 Ukuboza 2018, kikayoborwa na Kasirye Martin wiyise Mc Tino. Yavuze ko hazabaho kwifotozanya n’abahanzi banyura ku itapi itukura ‘red carpet’. Avuga ko iki gikorwa kizakomeza kubaho mu bahuriye mu itsinda rya ‘Gikondo idols’. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND