RFL
Kigali

Gacinya na Paul Muvunyi bagarutse gufasha komite ya Rayon Sports idafite Sadate wahagaritswe na FERWAFA

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/05/2020 10:44
0


Kuri iki Cyumweru tariki 10 Gicurasi 2020, Rayon Sports yashyizeho akanama ngishwanama, kagizwe n’abahoze muri komite nyobozi y’iyi kipe kagiye kunganira ubuyobozi bwa Sadate muri ibi bihe bya COVID-19.



Akanama ngishwanama kagizwe n’abahoze bayobora ikipe ya Rayon Sports FC mu myaka yashize barimo Ruhamyambuga Paul, Theogene Ntampaka, Ngarambe Charles, Muhirwa Prosper, Gacinya Chance Denis, Dr. Emile Rwagacondo, Ngarambe Charles na Paul Muvunyi ni ko kagiye gufasha Komite y’ikipe muri iki gihe Perezida Sadate azaba adahari.

Aka kanama ngishwanama kashyizweho mu rwego rwo kuzafasha Komite nyobozi mu kureba imicungire y’ikipe mu bihe bya COVID 19 ndetse no gutegura imibereho yayo nyuma ya COVID 19.

Kahawe kandi uburenganzira bwo guhura n’abandi kabona ko ari ngombwa mu iterambere rya Rayon Sports .

Aka kanama ngishwanama kazakomeza gukorana na Komite Nyobozi kugeza igihe inteko Rusange izateranira ikemeza niba kagumaho cyangwa se niba kakurwaho.

Ku wa 09 Gicurasi 2020, ni bwo FERWAFA yatangaje ko Munyakazi Sadate yahamwe n’icyaha cyo gusebya ubuyobozi bwayo binyuze mu magambo yatangaje nyuma y’ibihano byafatiwe ikipe kubera ko yanze kwitabira irushanwa ry’Ubutwari 2020, maze ahanishwa kumara amezi atandatu nta gikorwa kijyanye n’imikino agaragaramo.

Nyuma y’ibihano byafatiwe Sadate, hari byinshi byatangajwe nubwo agomba kujurira kuri uyu wa Mbere tariki 11 Gicurasi 2020.

Hari amakuru avuga ko aba bagabo bayoboye Rayon Sports bagiye gufasha iyi kipe mu gihe hari gutegurwa amatora ya Perezida mushya usimbura Munyakazi Sadate.

Biravugwa kandi ko Gacinya Chance Denis agiye kugirwa CEO wa Rayon Sports akazaba umukozi uhoraho wa Rayon Sports umenya ubuzima bwa buri munsi bwayo.

Kuri ubu Rayon Sports iraba iyoborwa na Muhire Nsekera Jean Paul usanzwe ari Visi Perezida wa mbere, akazakorana n’akanama ngishwanama kagizwe n’abayobozi barindwi bahoze bayobora Rayon Sports.



Paul Muvunyi uyoboye akanama ngishwanama ka Rayon Sports


Gacinya yagarutse muri komite ya Rayon Sports nyuma y'igihe gisaga imyaka ibiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND