RFL
Kigali

Gahongayire azayobora ibirori ‘The East African Wedding Show’ bizerekanirwamo ibikenerwa n’abageni

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/01/2019 9:35
0


Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Aline Gahongayire, ku nshuro ya mbere agiye kuyobora ibirori byiswe ‘The East African Wedding Show’ bizerekanirwamo ibikenerwa n’abageni. Ibi birori bizaba tariki 09-10 Gashyantare 2019 muri Kigali Convention Centre.



Ibi birori byiswe ‘The East African Wedding Show’ bizerekanirwamo ibikenerwa n’abageni, bizahuza ababarizwa mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba, Nigeria ndetse no muri Ghana.

Bizerekanirwamo imideli, ibikoreshwa mu bukwe, guhuza abakenera serivisi n’abazitanga mu bukwe, kugaragaza imyambaro y’imico itandukanye, abakora ‘cake’, abakora ‘make-up’ ndetse hazaba harimo no kugaragaza imodoka zitwara abageni.

Abategura ibi birori banditse kuri instagram bavuga ko ‘bishimiye gutangaza ko Aline Gahongayire ariwe uzayobora ibi birori bizerekanirwamo ibikenerwa n’abageni’

Gahongayire yabwiye INYARWANDA, ko ari ‘iby’igiciro cyinshi kuba yarahawe aya mahirwe yo kuyobora ibirori bizahuza abantu baturutse ahantu hatandukanye’. Yavuze ko ibi birori bizanamuhuza n’umushyushyarugamba ukomeye usanzwe uyobora ibirori by’ubukwe muri Nigeria ndetse no muri Ghana.

Ibi birori bizaba iminsi ibiri, bizabanzirizwa na ‘expo’ izekanirwamo ibikenerwa n’abageni, hanyuma habeho n’igikorwa cya ‘catwalk’ cyo kubyerekana hifashijwe abantu batandukanye.

Gahongayire agiye kuyobora ibirori bizerekanirwamo ibikenerwa n'abageni.

Himbaza Club y'i Burundi nabo batumiwe muri ibi birori.

REBA HANO INDIRIMBO 'NDANYUZWE'  YA ALINE GAHONGAYIRE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND