RFL
Kigali

Ganza wari ufungiye kwa Kabuga, ari mu rukundo n’umukobwa wandikishije izina rye ku kibero-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/06/2019 9:47
0


Umuhanzi Ganza wari umaze ukwezi afungiye kwa Kabuga, yatangaje ko ari mu rukundo n’umukobwa witwa Ineza Denyse usanzwe wifashishwa na benshi mu bahanzi nyarwanda mu mashusho y’indirimbo.



Ganza ni umuhanzi w’umuhanga bikomezwa n’ijwi rye n’amagambo akoresha mu ndirimbo ze. Yakunzwe mu ndirimbo nka ‘Cana Radio’ yacuranzwe kuri Radio, mu tubari no mu tubyiniro, yongeraho indirimbo ‘Mabuja’, ‘Nzaza’, ‘Biransetsa’ n’izindi zatumye uyu musore agishikamye mu muziki.

Guhera kuri iki cyumweru tariki 02 Kamena 2019, Ganza yasohoye uruhererekane rw’amafoto ku mbuga nkoranyambaga nka instagram, agaragaza uburyohe bw’urukundo n’umukowa witwa Ineza Denyse ashimangira ko ‘anyura umutima we’. 

Bigaragara ko uyu mukobwa yamaze kwandikisha izina ‘Ganza’ ku kibero cye. Kuri iyi foto Ganza yanditse agira ati “Urakoze rukundo rwanjye. Birandenze gusa nanjye ndagukunda kandi ntuzicuza. Ndakwishimira mwamikazi wanjye,” Yahamije ko ari umwamikazi w’umutima we kandi ko umutima agira utandukanye n’uw’abandi bose yahuye nabo.  

Imyaka ibiri irashije Ganza akundana na Ineza Denyse

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Ganza yatangaje ko amaze ukwezi afungiye kwa Kabuga nyuma y’uko inzego z’umutekano zisatse iwe bagasanga hari ikiyobyabwenge cya ‘Shisha’ cyaciwe ku butaka bw’u Rwanda.  

Avuga ko bamutwaye bamubwira ko atamarayo iminsi ibiri ariko ngo yahamaze ukwezi n’iminsi mike.Yagize ati "Baje gusaka iwanjye basanga hari ikiyobyabwenge cya ‘Shisha’. Twagiye bambwira ko bitazarenga iminsi ariko nahamaze ukwezi kurenga."

Yavuze ko we na Denyse bateganya kurushinga n’ubwo kugeza iki gihe bataremeza neza umwaka ndetse n’itariki ubukwe bwabo bugomba kuberaho.  Yavuze ko mu byo yakundiye uyu mukobwa harimo kuba agira umutima utandukanye n’uw’abandi bose yahuye na bo. Yashimagije uyu mukobwa aca bugufi kandi ko adasamara ngo agurukane n’ibije byose.

Yagize ati "Guca bugufi, kudasamara ngo agurukane n’ibije byose, kubaha, gusenga no gukunda akazi ke akora neza ko kwifashishwa mu mashusho y’indirimbo nk’umwuga akabishyiramo ubwitonzi n’ikinyabupfura." 

Ineza Denyse uri mu rukundo na Ganza, isura ye igaragara mu mashusho y’indirimbo nka ‘Canga Irangi’ ya Active na Buravan, ‘Tonight’ ya Social Mula na Jay C, ‘Turn up’ ya Urban Boy na Babou, ‘Byina’ ya Sintex, ‘Power’ ya Khalfan na Bruce Melodie, ‘Uburyohe’ ya Charly&Nina n’izindi.


Uyu mukobwa agaragara mu mashusho y'indirimbo za benshi mu bahanzi


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KALIMPINYA' YA GANZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND