RFL
Kigali

Gasingwa Michel yasabye RIB gukurikirana ruswa ivugwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/01/2020 7:58
0


Gasingwa Michel uyobora komisiyo y’abasifuzi mu Rwanda, yasabye urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) gukurikirana ibibazo bya ruswa bivugwa mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, cyane cyane mu makipe abarizwa mu byiciro byombi.



Mu gice kibanza cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, hahagaritswe abasifuzi batandukanye bazira gusifura nabi imikino imwe n’imwe, iki ni ikibazo giteye inkeke kubera ko kigenda gifata indi ntera. Iyo ukurikiranye ihagarikwa ry'aba basifuzi n’ibihano bafatirwa rimwe na rimwe bivugwa ko baba bahawe ruswa kugira ngo bafashe ikipe runaka kubona intsinzi.

Abasifuzi bo mu Rwanda ntabwo bishimira uburyo bafashwe, kuko imibereho yabo iri ku rwego rwo hasi bitewe n’intica ntikize bahabwa ku mukino basifuye, haba imikino y’icyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri, muri shampiyona y’abagabo no mu bagore, bityo bagashinjwa ko iyo hagize ikipe yegera umusifuzi ikamupfumbatisha akantu, ubunyamwuga ndetse n’ubunyangamugayo abifasha hasi kugira ngo abone amaramuko.

Aho shampiyona iba igeze mu mahina, mu mikino ya nyuma igihe amwe mu makipe aba arwana ngo atamanuka mu cyiciro cya kabiri, andi ahatanira igikombe cya shampiyona haba mu cyiciro cya mbere ndetse n’icya kabiri usanga ruswa iba ivuza ubuhuha mu makipe atandukanye, ayitsindisha ku bushake cyangwa ayatamijwe ngo yitange atizigamye.

Mu kiganiro, Gasingwa Michel yagiranye na Radio1, yatangaje ko basabye RIB kuza gukora iperereza kuri ibi byose bivugwa mu makipe ashobora kuba atanga ruswa, ndetse no ku basifuzi bashobora kuba bayihabwa.

Ati “Igihugu cyacu cy’u Rwanda kiri mu bihugu bitabarirwamo ruswa ku isi, gusa si ukuvuga ko mu bakinnyi no mu makipe bitarimo, kandi ibyo bikorwa n’abayobozi b’amakipe, bikorwa n’aba staff b’amakipe.”

“Ibyo bintu biba mu mupira wacu kuva mbere, ndabizi, ariko biragoye cyane gufata umuntu yakira cyangwa atanga ruswa. Gusa twigisha abasifuzi kurangwa n’indangagaciro z’umusifuzi (Refering Ethics), ndetse tugira ibihano bikomeye by'uko ufashwe ahita yirukanwa burundu mu basifuzi.”

“Ndasaba ninginga rwose RIB ko yadufasha ikaza gukora iperereza kuri ibi bivugwa mu makipe yacu no mu basifuzi kugira ngo ababikora babiryozwe. Kandi babishyizemo ingufu ndahamya ko hari abafatwa kuko ibyo bintu birahari ariko gufatana umuntu ibimenyetso simusiga ni byo bibura gusa, ariko ruswa iratangwa.”

Michel yasoje agira inama abagifite izo ngeso mbi zo gutanga no kwakira ruswa ko babireka kuko umunsi bafashwe bizabagiraho ingaruka mbi zikomeye ku buzima bwabo bikaba byatuma ejo hazaza habo hangirika ku buryo bukomeye.


Bamwe mu basifuzi bagiye bahanwa bazira gusifura nabi imwe mu mikino y'igice kibanza cya shampiyona


Gasingwa Michel yasabye RIB ko yakora iperereza kuri ruswa ivugwa mu mupira w'amaguru mu Rwanda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND