RFL
Kigali

Gasogi United vs Kiyovu Sports: Uyu ntabwo uzaba ari umukino gusa ahubwo ni ibirori - KNC

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:14/04/2022 17:41
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mata 2022 hateganyijwe umukino wa shampiyona uteye benshi amatsiko niba Gasogi United ariyo izahagarika umuvuduko wa Kiyovu Sports.



Ku nshuro ya 7 muri shampiyona, Kiyovu Sports igiye kongera guhura na Gasogi United n'ubwo itayifiteho amateka meza. Aya makipe azacakirana kuri uyu wa Gatanu kuva ku isaha ya saa 15:00 MP za Kigali, aho bazaba bakorera mu ngata umukino uzaba wabaye mbere Musanze FC yakirwa na Police FC.

Umuyobozi wa Gasogi United Kakooza Nkuliza Charles mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane, yatangaje ko uyu atari umukino w'iminota 90 gusa ahubwo uzaba ari ibirori. Ati: "Twebwe icyo twavuga ni uko ku munsi wejo tuzafata Siporo tukayivana mu kantu kameze nk'iminota 90 tukayishyira ku rundi rwego, buriya iminota 90 ni micye cyane harimo abaza batari hamwe bakarinda bagenda batari hamwe, none turashaka kumenya ni gute twagenzura uko kutaba hamwe mu mutwe kw'abafana?"

"Ku bw'izo mpamvu abantu bakunda kuza ku mukino bashonje abandi bagatinda ngo bategeje ibiryo cyangwa se bagiye kubishaka. Icyo rero nagicyemuye ejo kuva mbere y'umukino ibyo kurya bizaba bihari by'amako yose. Turashaka ko umukino uzajya gutangira ari ibirori bishyigikira ibindi birori kuko abantu bazaba banyweye kandi banariye."

KNC yatangaje nta kindi kintu kimuraje inshinga usibye gutsinda Kiyovu Sports 

Uyu mukino uzaba ari uw'umunsi wa 23 wa shampiyona aho umukino ubanza Kiyovu Sports yari yanganyije na Gasogi United igitego 1-1.

Umuyobozi akaba n'umuvugizi mukuru wa Gasogi United KNC yakomeje avuga ko hazaba hari n'umuziki w'amako yose atari bya bindi 'biduhera'. Ati "Ejo tuzaba dufite abavangamuziki ba mbere mu Rwanda bo ubwabo bazaba bagususurutsa. Dufite uburyo bugezweho butuma umuntu aho azaba ari hose azumva umuziki nta nkomyi bitari bya bindi biduhera ntumenye ibyo ari byo. Abavangamuziki bazavanga umuziki nshuti yanjye ndabigutuye. Ibaze kuba urimo kurya, uri kujywa, ndetse unumva umuziki utegereje ko umukino utangira, ndumva bidakunze kuba hano mu Rwanda."

Umukino Gasogi United iheruka gukina yanganyije na Sunrise FC igitego kimwe kuri kimwe 

Gasogi United iri ku mwanya wa 11 n'amanota 23 mu gihe igiye guhura na Kiyovu Sports iri ku mwanya wa mbere n'amanota 50 ndetse itifuza gutakaza umukino kubera igitutu ifite cya APR FC irusha amanota abiri gusa.


Kuva kuri uyu wa Gatanu saa 09:00 am umuntu uri bube ataragura itike arasanga yikubye kabiri kuko iyagurara 2000F iraba igura 3000F, iyaguraga 5000F iraba igura 10,000F, iyaguraga 10,000F iraba igura 20,000 F naho iya 20,000 igure 30,000F






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND