RFL
Kigali

Gatesi Nadege wa Korali Christus Regnat yasezeweho mu marira n’agahinda-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/03/2019 13:56
2


Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Werurwe 2019 ni bwo Gatesi Nadege [Nana] umuririmbyi w'Imena uri mu batangije korali Christus Regnat yasezeweho bwa nyuma mu muhango waranzwe n’amarira n'agahinda ya benshi bazi imirimo ye akiri ku Isi y’abazima.



Nadege Gatesi yasize umugabo n'abana babiri.  Umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma wabereye mu Mudugudu wa Kimironko mu Mujyi wa Kigali. Umugabo we yatabawe n'inshuti, abandimwe by'umwihariko korali Christus Regnat nyakwigendera yaririmbagamo. 

Tariki 19 Werurwe 2019 ni bwo Nyakwigendera yitabye Imana azize uburwayi. Yaguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal biherereye mu Mujyi wa Kigali. Yavutse kuya 01 Nyakanga 1987. Abana bato b'inshuti z'umwana yasize, bamuririmbiye bagira bati: "Yari umubyeyi mwiza.  Tugusezeyeho Mama. Uruhukire mu mahoro. Iki ni cyo gihe cyo kugusezeraho mu mahoro. Imana yagukunze. Turabizi ko Imana muri kumwe. "


Korali Christu Regnat yashavujwe n'urupfu rw'umuriirmbyi wayo.

Se wa nyakwigendera, avuga ko Nadege yagiye gitore kandi ko basigaranye amaboko ye. Yavuze ko Imana yamutwaye asanganira mukuru we. Ati “Kibondo cyanjye nzahora nkuvuga ibyiza n'ubwo ugiye ntabishaka, kandi nyagasani akuntwaye nk’uko yantwaye mukuru wawe, ntibizambuza guhora mushimira ibyiza wakoze byinshi kandi byiza. Wagize icyo wimarira ugira icyo umarira abandi ndetse n’igihugu, ugiye nk’umubyeyi wabyaye, ntaho ugiye dusigaranye amaboko yawe. Ugiye nk’intore, ugiye nk’imfura utandavuye, utandagaye, udahemutse; uzajye udusengera udusabire umugisha natwe nibidukundira tuzagende nkawe, ducane ishema n’isheja imbere y’abandi.”

Nadege yari bucura mu muryango avukamo. Nyina yavuze ko yamubereye umujyanama mwiza mu gihe yari akiri ku Isi. Ati “ Bucura bwanjye wambereye umujyanama umbera umunyamabanga none Imana igukunze kundusha, genda kandi koko ni yo yakumpaye, iguha n'izo mpano zo gukundana mu buzima bwawe ntawakuganaga ngo umusubize inyuma. Imana ikwakire, Umubyeyi Bikira Mariya agushyire mu gishura cye undamukirize imfura yacu mudusabire.”

Chorale Christur Regnat nyakwigendera yaririmbagamo, yo yagize iti “Ruhukira mu mahoro Gatesi! Iryo jwi ryiza Imana yaguhaye, ukamuririmbira hano ku Isi muri Christus Regnat Choir, none ikaba ishimye ko uyisanga n'ubwo twari tukigukeneye rwose twizeye tudashidikanya ko uzakomeza kurihanika hamwe n’abamalayika musingiza nyir’ubuzima we utanga akanisubiza.

“Ngaho urabeho, twagukundaga kandi tuzakomeza kugukunda. Gusa udusize hakiri hare ariko nta kundi byagenda.Tuzagukumbura mfura nziza! Urugwiro, umutima mwiza, inseko nziza, kubana neza n’abandi no gukunda Imana biguherekeze aho ugiye mu Ijuru kwa Jambo. Udutahirize izindi mfura twaririmbanye usanze.”




Umuryango we watabawe n'inshuti n'abavandimwe.




Abaririmbyi ba Korali Christus Regnat baranzwe n'amarira bibuka ibihe byiza bagiranye.



Abana bamusezeyeho bamuragiza Nyina wa Jambo.


Gatesi yasize abana babiri.




REBA AMASHUSHO Y'UKO BYARI BIMEZE,..BYARI AMARIRA N'AGAHINDA

AMAFOTO: Regis Byiringiro-INYARWANDA.COM

VIDEO: Eric Niyonkuru-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Vovo5 years ago
    may her soul rest in peace!!!!😥😥😥😪😪😪😪😪😪🤤😫😫😫😫😫😫😫😤😤😤😤😢😢😢😢😢😭nubu kubyakira byangoye pe😭😭😭😭😭😭😭😭😭
  • Bruce nzeyimana5 years ago
    Sinibaza nagato ko twamusezeye mumarira n'agahinda, gusa twari tukimukeneye ngwabandanye buke buke natwe. Ariko ko uwaturemye twese yamwifuje iruhande yiwe arafise mission y'ubutumwa agira amucisheko yo kutwibutsa twibagiwe ko kw'isi atariwacu tutahakorera ivyo twishakiye. Nadège arakanura arikumwe na Jésus amwigisha ivyo yofasha kugarura intama zatakaye.Hasigaye ahacu Nadège azotwibutsa kuwushaka kuja muri chorale yo mwijuru kenshi kandi. Nitujeko turaronse uwuzotwibutsa tuninahaze tunezerwe dutambe tuvyine Nadège wacu. Yezu Na mama Marie nibahabw icubahiro bongere twibanire mumitima yacu twese...





Inyarwanda BACKGROUND