RFL
Kigali

Gentil Misigaro ari mu kirere aza mu Rwanda aho agiye gukorera igitaramo gikomeye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/03/2019 10:22
1


Gentil Misigaro ukunzwe cyane mu ndirimbo 'Buri munsi', 'Biratungana', Hano ku isi' n'izindi zitandukanye, ari mu kirere aza mu Rwanda aho agiye gukorera igitaramo gikomeye yise 'Hari Imbaraga Rwanda Tour'.



Gentil Misigaro umuhanzi nyarwanda umaze imyaka itari micye aba muri Canada, aragera mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Werurwe 2019 Saa Cyenda z'amanywa. Akoresheje Instagram yavuze ko afite amatsiko menshi yo kugera mu Rwanda akongera kubonana n'inshuti ze n'abavandimwe be. 

Igitaramo Gentil Misigaro aje gukorera mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere cyitwa 'Hari imbaraga Rwanda Tour'. Kizaba tariki 10/3/2019 kibere muri Camp Kigali aho imiryango izaba ikinguye kuba Saa kumi z'umugoroba. Agiye gukora iki gitaramo nyuma y'ibindi binyuranye yakoreye muri Canada no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Gentil Misigaro mu kirere aza mu Rwanda

Muri iki gitaramo Gentil Misigaro azaba ari kumwe n'abaramyi n'abaririmbyi batandukanye barimo: Aime Uwimana, Alarm Ministries, Adrien Misigaro, Bosco Nshuti, Evan Jarrell na Shekinah worship team y'i Masoro. Gentil Misigaro avuga ko iki gitaramo cye ari umwanya mwiza wo gusabana n'Imana binyuze mu kuyiramya. Kuri ubu amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yatangiye kugurishwa.

Ku bantu bari kugura amatike mbere y'uko igitaramo kiba, itike yo mu myanya isanzwe iragura 5,000Frw, muri VIP iragura 10,000Frw, ameza y'abantu 8 ni 200,000Frw. Ku bantu bazagura amatike ku munsi w'igitaramo ni ukuvuga ku muryango w'ahazabera igitaramo, itike yo mu myanya isanzwe izaba igura 10,000Frw, muri VIP ni 15,000Frw naho ameza y'abantu 8 ni 200,000Frw.


Igitaramo Gentil Misigaro agiye gukorera mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mvuyekure5 years ago
    Imana iguheumugisha





Inyarwanda BACKGROUND