RFL
Kigali

Gentil Misigaro yaririmbye indirimbo "Biratungana" asezerana n'umukunzi we imbere y'Imana-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/03/2019 19:41
1


Umunyamuziki Gentil Misigaro [Mis] yaririmbye indirimbo ye ‘Biratungana’ mu muhango wo gusezerana n’umukunzi we, Rhoda Mugiraneza imbere y'Imana wabereye New Life Bible Church Kicukiro. Ni umuhango witabiriwe n’inshuti, abavandimwe, imiryango, abakozi b’Imana n’abandi bafite amazina azwi mu ruganda rw’imyidagaduro.



Gentil Misigaro yasezeranye na Mugiraneza Rhoda imbere y’Imana nyuma y’uko mu gitondo cy’uyu wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2019 habaye umuhango wo gusaba no gukwa wabereye i Rebero kuri  Heaven Garden.

Umusore n’umugeni binjiye mu rusengero haririmbwa indirimbo ‘Biratungana’ ikunzwe na benshi, ku rubuga rwa Youtube imaze kurebwa inshuro zirenga 836, 694. Mbere y’uko asezeranya abageni, Pasiteri Aaron Ruhimbya yasabye Gentil Misigaro kuririmba iyi ndirimbo ‘Biratungana’ kuko ayifiteho amateka n’ubuhamya uruhumbirajana.

Yavuze ko yafashijwe igihe kinini n'indirimbo "Biratungana". Yongeraho ko afite ubuhamya bw’abo yagiye ikiza mu bihe bitandukanye bari bihebye. Gentil Misigaro yahawe indangururamajwi maze arahaguruka aririmba iyi ndirimbo afashijwe byihariye n'abamushyigikiye ku munsi we udasanzwe. Yakomewe amashyi asoje kuyiririmba.

Muri iyi ndirimbo humvikanamo aya magambo: "Kuko imigambi yawe kuri njye ari myiza nzakomeza nkwizere. Sinzi uko ubigenza sinzi n'uko ubikora, icyo ni uko iyo utegetse biratungana, hari ukuntu ubikora iyo utegetse bigatungana". Gentil Misigaro yafashijwe bikomeye afatanya n’abaririmbyi kuririmba ndetse yanakoreshaga ibimenyetso bishimamgira ko ari umunyamuziki koko.

Gentil Misigaro yasezeranye n'umukunzi we Mugiraneza imbere y'Imana.

Pasiteri Aaron Ruhimbya yabwiye Gentil ko ageze mu kindi cy'icyiciro cy'ubuzima. Yabwiye iteraniro ko mbere y'uko asezeranya Gentil Misigaro na Rhoda Mugiraneza yabanje kuganira na bo bihagije. Yongeraho ko kuvukira mu muryango w'abaramyi bitanga umukoro ukomeye. 

Avuga ko Gentil cyangwa Rhoda bombi bavuka mu muryango w'abaramyi. Ati "Ngiye gusezeranya abakundana bafite amateka yubakiye ku mwamwi Yesu". Pasiteri Ruhimbya yasabye Gentil Misigaro kutaba wenyine kuko ari cyo Imana yabarinze. Ati "Imana yagushyize iruhande undi muntu mugomba gufatanya".

Yabishimangiye amubwira ko n'imvugo yajyaga akoresha agomba kuzihindura. Yajyaga avuga "Navuze" ubu azajya avuga ati "Twavuze", imodoka yanjye, ubu azajya avuga ati "Imodoka zacu". ..

Pasiteri Ruhimbya [Asanzwe ayobora Restoration church Kimisagara] yasabye bombi "kwemerera imbere y'itorero ko bahannye buri kimwe cyose". Na bo bahise babikora bavugira mu ndangururamajwi bashimirwa n'Itorero. Gentil Misigaro ati "Password zose. Code zose ndabiguhaye". Rhoda Mugiraneza ati" Ibintu byose n'ibindi byose ndabiguhaye".

Yabasabye kwitondera amagambo bombi babwirana kuko ‘amagambo yica akanarema’. Ati "Umugore/Umugabo wifuza uko amera uzamuremesha imbaraga Imana yashyize muri wowe". Yababwiye ko "kubana bisaba ko buri wese abonerana" kugira ngo bahuze mu migirire.

Gentil Misigaro yashimangiriye imbere y’Itorero n’Imana ko azakundwakaza umugore we mu bibi no mu byiza. Ati “….Nagiye ahantu henshi, nabonye abakobwa benshi ariko muri abo bose nabonye nta n'umwe nigize mbona muhuje imico, imyitwarire n’ubwiza.

“Nkunda uburyo unkunda. Nkunda uburyo unyubaha. Nkunda uburyo ukunda umuryango wawe. Nkunda uburyo ukunda umuryango wanjye. Imbere y’abantu n’Imbere y’Imana njyewe Gentil Misigaro nsezeranye kuzagukunda, kuzagutetesha no kugutonesha.

“Nsezeranye kuzakurinda n’imbaraga zanjye zose. Nsezeranye kuzagufasha mu muhamagaro Imana yaguhamagariye. Imana izabimfashemo.”

Mugiraneza Rhoda yabwiye Gentil ko azakomeza kumukunda kandi ko azamushyigikira muri buri ntambwe yose azatera. Yagize ati “Njyewe Mugiraneza Rhoda. Nemereye imbere y’Imana n’Itorero rya yo ko nzakubaha. Nzakubahisha. Nzakumvira. Nzakugandukira. Umuhamagaro wawe, imishinga yawe yose sinzakubangamira, nzakomeza ku gukunda. Imana izabimfashemo.”

Gentil Misigaro akoze ubukwe nyuma y’uko kuwa 10 Werurwe 2019, yakoze igitaramo ‘Har’imbaraga Tour Rwanda’ cyururukije imitima ya benshi. Ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda babarizwa imahanga bafite ibihangano byisanzuye mu mitima ya benshi.

Indirimbo ‘Buri munsi’ yakoranye n’umuvandimwe we Adrien Misigaro yatumbagije ubwamamare bwe, yifashishwa mu kuramya no guhimbaza Imana mu nsengero n’ahandi hatandukanye. Yakoze indirimbo nka ‘Biratungana’, ‘Umbereye Maso’, ‘Hano’, ‘Har’imbaraga’ n’izindi zakomeje izina rye.

Muri uyu muhango, Gentil Misigaro yaririmbye indirimbo ye 'Biratungana'.

Pasiteri Ruhimbya yabanje kubahanura mbere y'uko abereka Imana.

Gentil yambitse impeta umukunzi we amuhata imitoma.

Mugiraneza yabwiye Gentil ko azakomeza kumukunda kugeza ku mwuka wa nyuma azahumeka.

Abakozi b'Imana batuye umugisha no guhirwa ku rugo rushya.

Misigaro yashyize umukono kubyo yemeye.

Mugiraneza nawe yasinye.

Pasiteri Ruhimbya yabishyizeho umukono nawe.

Inseko y'urugo rushya.....

Bahawe ijambo ry'Imana bicumbye mu gihe cyose bamaze nk'abana b'abatambyi.

Misigaro yitegereza umugeni we....
Amafoto menshi kanda hano

REBA HANO UKO UMUHANGO WO GUSABA NO GUKWA WAGENZE:

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-INYARWANDA.COM

VIDEO: Niyonkuru Eric-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kamanzi5 years ago
    Umugeni wabonaga ashanutse cane koko peee. Urugo ruhire ariko ca bugufi Rhoda. Misigaro wanonaga aririmba yagiye mu mwuka wowe utamenya ibyurimo.





Inyarwanda BACKGROUND