RFL
Kigali

Gentil Misigaro yasabye anakwa Rhoda Mugiraneza inshuti ye yo mu bwana-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/03/2019 13:12
1


Umunyamuziki mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gentil Misigaro [Mis] uzwi cyane mu ndirimbo 'Buri munsi', 'Biratungana' n'izindi, yasabye anakwa Rhoda Mugiraneza, inshuti ye yo mu bwana. Ni mu birori binogeye ijisho byaranzwe n'umuziki uhimbaza Imana byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2019.



Tariki 16 Werurwe 2019 ishyizwe mu mateka y'urukundo rwa Gentil Misigaro na Rhoda Mugiraneza bakundanye igihe kinini. Ni Ibirori by'inyongera kuri bombi dore ko uyu mukobwa yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi byabanjirije igitaramo 'Hari imbaraga Tour Rwanda' cy'ubudasa cyakozwe n'umukunzi we ku itariki 10 Werurwe 2019.

Gentil Misigaro akoreye ubukwe mu Rwanda nyuma y'imyaka 15 yari yamaze yibera muri Canada. Tariki 1 Werurwe 2019 ubwo yahuraga n'umukunzi wamusanganiye i Kanombe, byari ibyishimo bidasanzwe kuri bombi. Mu muhango wo gusaba no gukwa, Gentil Mis yaherekejwe n'abasore barindwi barimo umunyamerika Evan, Serge Iyamuremye ndetse na Patient Bizimana witegura gukora igitaramo 'Easter Celebration 2019'. 


Gentil Misigaro hamwe n'umukunzi we Rhoda

Muri barindwi bamuherekeje harimo n'abavandimwe be barimo na Adrien Misigaro bahuje izina 'Misigaro'. Umuhango wo gusaba no gukwa watangiye ahagana saa tatu n'igice zo kuri uyu wa Gatandatu. Ni ibirori byabereye ku musozi wa Reberero [Heaven Garden] mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Bamusabira umugeni, Gentil Misigaro yakubitaga agatwenge, akanyuzamo akaganira na Adrien Misigaro n'abandi. 

We na Adrien Misigaro bari bambaye imyenda ihuje amabara bitandukanye n'abandi bamuherekeje. Gentil Misigaro na Adrien Misigaro bari bicaye mu myanya y'imena. Hacuranzwe indirimbo "Sinzibagirwa" ya Israel Mbonyi. Gentil yafataga inkoni akayishinga ahamya agaragaza ko akingiye urugo rwe.


Gentil Misigaro n'umukunzi we Rhoda Mugiraneza.

Munyakazi Deo afatanyije na mushiki we Esther ndetse n'umusore witwa David basusurukije benshi bifashishije inanga nyarwanda n'amajwi azira amakaraza. Iyo babaga bacuranga, Gentil na Adrien wabonaga ko batwawe ingoma y'ugutwi yaryohewe n'inanga ya Kinyarwanda.  

Byagezeho aho akoma amashyi yungikanya n'abandi baramufasha bayakomera iri tsinda ryubacyiyeho ibihangano byabo ku muco Nyarwanda.  Gentil Misigaro wabonaga yatwawe bigashimangirwa n'intoki yanyeganyezaga ameze nk'uri gucuranga.

Rhoda Mugiraneza wasabwe yari aherekejwe na basaza be ndetse na 'Maraine' we. Mugiraneza ni umukobwa w'inzobe n'ishinya y'umukara; akaba yari yambaye umukenyero uryoheye ijisho. Yari atambirije imirimbo y'ubwiza itandukanye n'ibirungo by'inyongerabwiza.

Gentil Misigaro yapfumbatishije ishimwe basaza b'umukunzi we. Yahoberanye nawe bashirana urukumbuzi. Mu byuma birangurura amajwi humvikanagamo indirimbo "Biratungana" ikunzwe by'ikirenga. Yamwambitse impeta ashimangira urwo yamukunze mu gihe bamaranye. Ati "Password n'inseko". Hagati aho mu gihe ibirori byari birimbanyije, hanze y'ihema imvura yacuncumukaga.


Rhoda yari aherekejwe na basaza be.



Gentil Misigaro yasabye anakwa umukunzi we Rhoda Mugiraneza, inshuti ye yo mu bwana.

REBA HANO VIDEO Y'UKO BYARI BIMEZE MU BUKWE BWA GENTIL NA RHODA


AMAFOTO: Cyiza Emmanuel- Inyarwanda.com

VIDEO: Niyonkuru Eric-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Allo5 years ago
    Iyi nkumi ko amafoto atayibera bahu?





Inyarwanda BACKGROUND