RFL
Kigali

Gentil Misigaro yatumiye Aime Uwimana mu gitaramo agiye gukorera i Kigali. Amufata nk'umutambyi wahamagawe n'Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/01/2019 12:17
0


Gentil Misigaro ageze kure imyiteguro y'igitaramo gikomeye yise 'Hari imbaraga Rwanda Tour' azakorera mu Rwanda tariki 10/03/2019. Kuri ubu amakuru mashya ahari ni uko byamaze kumenyekana ko Gentil Misigaro yatumiye Aime Uwimana muri iki gitaramo.



Iki gitaramo kizabera kuri CLA i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali. Gentil Misigaro ugiye gukorera igitaramo mu Rwanda ni umuhanzi nyarwanda uba muri Canada akaba azwi cyane mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Buri munsi, Hano ku isi, Biratungana, Ngiy'indirimbo, Tuzanezerwa n'izindi. Ni umuhanzi akaba n’umu Producer.

Mbere yo gutaramira mu Rwanda, Gentil Misigaro agiye gukorera igitaramo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Maine mu mujyi wa Portland. Iki gitaramo kizaba tariki 27 Mutarama 2019 aho Gentil Misigaro azaba ari kumwe na Lise Karara, Armand na Willy. Kwinjira ni amadorali 20 y'Amerika. Uyu muhanzi yibukije abakunzi be ko amatike bayagura ku rubuga rwe rwa www.gentilmis.com. 

Tariki 16/2/2019 Gentil Misigaro azakorera igitaramo mu mujyi wa Edmontor muri Canada aho azaba ari kumwe na Amani Stephan n'amakorali anyuranye. Nyuma y'ibi bitaramo Gentil Misigaro azahita aza mu Rwanda aho ategerejwe mu gitaramo 'Hari imbaraga Rwanda Tour' ari nacyo yamaze gutumiramo Aime Uwimana. 


Gentil Misigaro ategerejwe mu Rwanda

Igitaramo Gentil Misigaro azakorera mu Rwanda ni cyo cya mbere azaba ahakoreye. Yabwiye INYARWANDA ko ari igitaramo kidasanzwe, ati: "Hari imbaraga Concert izaba ari idasanzwe kuko hashize igihe ngambira kuza gutaramira mu Rwanda, kuko nabisabwe n’abantu benshi, ariko igihe cyari kitaragera.  Iyi concert izaba idasanzwe kuko indirimbo zose zizakorwa nka: BIRATUNGANA, HAR'IMBARAGA, BURI MUNSI, UMBEREYE MASO n’izindi nyinshi ziri kuri Album nise BURI MUNSI zifite amateka akomeye ndetse n’ubuhamya bufatika bw'ibintu Imana imaze gukora ibinyujije muri ziriya ndirimbo."

Uko Gentil Misigaro afata Aime Uwimana

Aganira na Inyarwanda.com, Gentil Misigaro yavuze ko ubusanzwe Aime Uwimana ari inshuti ye ndetse aherutse no kugurira amatike abantu 10 abaha amahirwe yo kwinjira mu gitaramo Aime Uwimana aherutse gukora. Ati: "Yeah Aimee ndamwemera kabisaa. Ni inshuti yanjye i like him."  Abajijwe uko afata Aime Uwimana, yavuze ko amubona nk'umutambyi wahamagawe n'Imana. 

Gentil Misigaro yagize ati: "Kuri njye, Aimee Uwimana, mubona nk'umutambyi wahamagawe n'Imana, umukozi w'Imana wahamagariwe gufasha imitima y'abantu benshi abinyujije muri ministry yo Kuramya no Guhimbaza Imana. Imyaka amaze abikora, akaba ataracitse intege muri uru rugendo rutoroshye, ni yo mpanvu mubona nk'umutambyi kuko ntiwabikora utaratoranijwe."


Aime Uwimana yatumiwe mu gitaramo cya Gentil Misigaro


Igitaramo Gentil Misigaro yatumiyemo Aime Uwimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND