RFL
Kigali

Gentil Misigaro yitabiriye umuhango wo gushyingura umukozi wa MTN Rwanda witabye Imana avuye mu gitaramo cye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/03/2019 15:39
0


Mu ijoro ryo ku wa 10 Werurwe 2019 ni bwo umuhanzi ukomeye muri Gospel Gentil Misigaro yakoze igitaramo gikomeye mu mujyi wa Kigali aho yari afatanyije n’abandi bahanzi bakomeye muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda. N'ubwo iki gitaramo cyagenze neza byarangiye umwe mu bari bakitabiriye yitabye Imana akivuyemo.



Iki gitaramo gikomeye cyabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 10 Werurwe 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali. Ni igitaramo cyaririmbyemo Alarm Ministries, Bosco Nshuti, Adrien Misigaro, Evan Jarrell n’abandi. Umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo akaba umukozi wa MTN Rwanda wari uzwi nka Jado yitabye Imana akikivamo.

Kuri uyu wa Kane tariki 14 Werurwe 2019 nibwo habayeho umuhango wo guherekeza uyu mugabo akaba umukozi wa MTN Rwanda witabye Imana ubwo yari avuye mu gitaramo. Uyu mugabo yajyanye imodoka y'akazi aku cyicaro cya MTN ubwo yari avuye mu gitaramo, nyuma afata moto ngo imugeze mu rugo, iyi moto yateze niyo yakoze impanuka atabaruka atyo. Mu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri Nyakwigendera, hagaragaye Gentil Misigaro wari wakoze igitaramo Jado yitabye Imana avuyemo.

Jado

Jado yitabye Imana avuye mu gitaramo cya Gentil Misigaro

Kuri gahunda yo guherekeza Nyakwigendera, saa tatu za mu gitondo nibwo umurambo wa Nyakwigendera wavanywe kwa muganga ngo ujyanwe mu rugo abantu bamusezereho bwa nyuma igikorwa cyakurikiwe n’isengesho ryo gusabira nyakwigendera ku Mana. Nyuma hakurikiyeho umuhango wo gushyingura mu cyubahiro Nyakwigendera mu irimbi rya Rusororo.

Adrien MisigaroAdrien Misigaro

Gentil Misigaro na Evan Jarrell bafatanyije mu gitaramoGentil Misigaro

Gentil Misigaro yifatanyije nabo mu muryango wa Nyakwigendera mu muhango wo kumuherekeza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND