RFL
Kigali

Getafe ntikozwa ibyo gutandukana na rutahizamu wa Manchester United

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:9/05/2024 8:56
0


Perezida w'ikipe ya Getafe muri Esipanye, Angel Torres, yatangaje ko rutahizamu Mason Greenwood batijwe na Manchester United batifuza kumutakaza.



Nubwo Getafe ishaka kugumana rutahizamu Mason Greenwood, na Manchester United ikomeje kwifuza uyu mukinyi w'imyaka 22 y'amavuko ko yagaruka mu rugo.

Ubwo Angel Torres yaganiraga na Radio Marca, yavuze ko Getafe igomba gukora uko ishoboye kugira ngo igumane Greenwood nibura undi mwaka w'imikino.

Mason Greenwood muri uyu mwaka w'imikino yatsindiye Getafe ibitego 10, mu mikino 32 yayikiniye, ndetse ubu Getafe iri ku mwanya wa cumi muri shampiyona ya Esipanye.

Mason Greenwood yagiye muri Getafe nyuma y'uko Manchester United yari yanze kumwakira, nyuma y'uko yari amaze iminsi mu nkiko ashinjwa guhohotera umukunzi we.

Amakuru ava muri Esipanye, avuga ko Manchester United yari yohereje intumwa zayo muri Esipanye kureba uko Mason Greenwood asigaye yitwara mu kibuga, kandi izo ntumwa zatanze ubutumwa butanga icyizere ko Mason yagaruka muri Manchester United.

Getafe yo ntabwo ishaka kurekura uyu mukinyi. Mu minsi ishize Ikinyamakuru Manchester Evining cyavuze ko ikipe izifuza Mason Greenwood igomba kwishyura nibura £100m muri Manchester United.


Getafe ntikozwa ibyo gutandukana na rutahizamu wa Manchester United Mason Greenwood 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND