RFL
Kigali

Gicumbi FC na Heroes ziteguye kujuririra umwanzuro wa FERWAFA uzisubiza mu cyiciro cya kabiri

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/05/2020 17:53
0


Amakipe ya Gicumbi na Heroes, yamaze gutangaza ko atanyuzwe n’imyanzuro yafashwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ndetse ko yiteguye kugana inkiko zikaba ari zo zica urubanza, nyuma yo kumenyeshwa ko zisubiye mu cyiciro cya kabiri, Igikombe kigahabwa APR FC yari ku mwanya wa mbere ubwo shampiyona yahagarikwaga.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 23/05/2020, ni bwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryemeje ko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo ishyizweho akadono, banzura ko hagiye gukurikizwa ingingo za 28 na 33 mu mategeko agenga umupira w’amaguru mu Rwanda, aho avuga ko  gihe imikino yahagarikwa kubera impamvu runaka haramaze gukinwa 75% by’imikino, ibihembo bigomba gutangwa hakurikije urutonde rw’uko shampiyona yari imeze ubwo yahagarikwaga.

FERWAFA yemeje ko ikipe ya APR Fc ihawe igikombe, naho ikipe ya Heroes na Gicumbi zari mu myanya ibiri ya nyuma zigahita zisubira mu cyiciro cya kabiri, mu gihe icyiciro cya kabiri hazarebwa amakipe ane ya mbere muri buri tsinda agakina imikino ya kamarampaka akishakamo abiri azamuka mu cyiciro cya mbere.

Gicumbi FC na Heroes ntizakiriye neza iyi myanzuro, zivuga ko zitumva uburyo hafatwa umwanzuro wo guhagarika shampiyona y’icyiciro cya mbere ariko mu cya kabiri bagakomeza gukina.

Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Gicumbi Antoine Dukuzimana, atangaza  ko biteguye kujuririra iyi myanzuro kuko babona itaranyuze mu mucyo.

Yagize ati “Ntabwo twishimiye imyazuro kuko twamanuwe tudakinnye kandi abazazamuka bo bahawe amahirwe yo gukina, tugiye kujuririra kiriya cyemezo kuko tubona kitubahirije uburenganzira bwa Gicumbi Fc”.

Kanamugire Fidele, Perezida w’ikipe ya Heroes nawe atangaza ko atishimiye uyu mwanzuro, kuko abona ko mu mikino isigaye bari bafite amahirwe yo kwitwara neza bakaguma mu cyiciro cya mbere

Yagize ati “Si umwanzuro ushimishije, kuko ntituzi impamvu bawufashe n’icyo bashingiyeho, basabye ibitekerezo abanyamuryango, abanyamuryango 15 muri 16 bari basabye ko APR ihabwa igikombe ariko ntihagire ikipe imanuka, ntihakurikijwe ibyo abanyamuryango batoye”.

Kuri ubu ikipe ya Gicumbi yamaze kohereza ubujurire bwayo muri Ferwafa, ubu ikaba itegereje ko izasubizwa.


Gicumbi FC yamaze gusubizwa mu cyiciro cya kabiri


Heroes nayo yasubijwe mu cyiciro cya kabiri





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND