RFL
Kigali

Gicumbi FC yateye intambwe isubira mu cyiciro cya mbere, Amagaju biracyagoye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/10/2021 19:35
0


Ikipe ya Gicumbi FC yatsindiye Heroes mu rugo mu mukino ubanza wa ½ mu cyiciro cya kabiri, itera intambwe igaruka mu cyiciro cya mbere nyuma y’umwaka umwe, mu gihe Amagaju agomba kwisobanura na Etoile de l’Est mu mukino wo kwishyura nyuma yo kunganya mu mukino ubanza.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 09 Ukwakira 2021, mu cyiciro cya kabiri hakinwe imikino ibanza ya ½ kugira ngo amakipe ubwayo yisobanure, avemo abiri azazamuka mu cyiciro cya mbere uyu mwaka, aho Gicumbi FC yateye intambwe igaruka nyuma yo gutsindira Heroes FC mu rugo.

Kuri Stade ya Bugesera mu karere ka Bugesera, ikipe ya Heroes FC yari yakiriye Gicumbi FC yagaragaje imbaraga nyinshi zo gusubira mu cyiciro cya mbere uyu mwaka. Ntabwo umukino wagendekeye neza Heroes yari mu rugo kuko iminota 90 y’umukino yarangiye Gicumbi FC itsinze igitego 1-0, cyatsinzwe na Dusenge Bertin.

Gutsindira uyu mukino hanze, birashyira mu mwanya mwiza Gicumbi FC kuzitwara neza kurushaho mu mukino wo kwishyura uzabera ku kibuga cyayo, ari naho izakorera amateka yo gusubira mu cyiciro cya mbere yaherukagamo mu mwaka w’imikino wa 2019/2020.

Kugira ngo Heroes isezerere Gicumbi FC iwayo, birayisaba kuyitsinda ibitego 2-0.

Undi mukino wari ukomeye wabereye mu karere ka Nyamagabe ku kibuga cya Nyagisenyi, aho Amagaju FC yari yakiriye Etoile de l’Est y’i Ngoma, aho umukino warangiye amakipe aguye miswi 1-1.

Kunganyiriza mu rugo ku ikipe y’Amagaju, birashyira ku gitutu iyi kipe izajya gukinira i Ngoma umukino wo kwishyura ushobora no gutuma itajya mu cyiciro cya mbere nk’uko yabyifuzaga mu gihe yawutsindwa.

Kugira ngo Amagaju azamuke mu cyiciro cya mbere arasabwa gutsindira Etoile de l’Est iwayo, cyangwa bakahanganyiriza ibitego birenze kimwe.

Kugira ngo Etouile de l’Est imaze igihe ishaka itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere yarayibuze ibigereho, irasabwa gutsinda Amagaju ibitego ibyo aribyo byose cyangwa bakanganya 0-0.

Mu cyumweru gitaha nibwo hazamenyekana amakipe abiri agiye mu cyiciro cya mbere gusimbura Sunrise FC na AS Muhanga zamanutse mu mwaka ushize w’imikino.

Gicumbi FC yateye intambwe isubira mu cyiciro cya mbere

Amagaju afite akazi gakomeye ko kwikura ku kibuga cya Etoile de l'Est mu mukino wo kwishyura 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND