RFL
Kigali

Gisa Cy’Inganzo yatunguranye mu gitaramo Urban Boyz yakoreye Bauhaus Club Nyamirambo-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/06/2019 10:58
0


Gisa James wiyise Gisa Cy’Inganzo yatunguranye mu gitaramo cy’uburyohe Manzi James [Humble Jizzo] na Nshimiyimana Muhammad [ Nizzo Kaboss] bakoreye mu kabari kagezweho ka Bauhaus Club gaherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.



Urban Boyz bakoze iki gitaramo cyasojwe mu rucyerera rwo ku wa Gatandatu tariki 21 Kamena 2019. Baririmbye bahereye ku ndirimbo zabo bahereye bagitangira urugendo rw’umuziki zibukije benshi umuziki wazamuye idarapo ry’u Rwanda.

Nizzo na Humble Jizzo baririmbye indirimbo ‘Reka mpfukame’, bongeraho ‘Take it off’ bakoranye na Jackie Chandiru yaharuriye inzira iri tsinda n’izindi. Baririmbye kandi indirimbo nshya baherutse gushyira hanze nka ‘Turn up’ n’izindi.

Umuhanzi Gisa Cy’Ingazo uherutse gufungurwa Iwawa azira gukoresha ibiyobyabwenge, yasanganiye Urban Boyz ku rubyiniro yungikanya mu majwi afasha benshi basohokeye Bauhaus Club Nyamirambo kwizihirwa n’impera za weekend.

Gisa Cy'Inganzo wambaye ipantalo y'ibara ry'umweru n'umupira uvanzemo amabara y'umweru yatunguranye mu gitaramo cya Urban Boys

Urban Boys imaze imyaka irenga icumi mu rugendo rw’umuziki. Ni itsinda ryamenyekanye rigizwe n’abantu batatu, ubu ni babiri. Mu gihe bamaze bakoze indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye.

Iri tsinda riherutse gushyira hanze indirimbo ‘You’ bakoranye n’umuhanzi wo mu Burundi witwa Ado Josan. Banashyize hanze kandi indirimbo bise ‘Ntukoreho’ bahuriyemo na Aime Bluestone ndetse na Mukadaff.

Urban Boyz bahatanye mu marushanwa akomeye banegukana irushanwa rikomeye rya Primus Guma Guma Super Stars. Ryaririmbye mu bitaramo bikomeye byo mu Rwanda banagera ibwotamasimbi.

Urban Boyz bakoreye igitaramo gikomeye Bauhaus Club Nyamirambo

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku cyumweru, Dj Anita Pendo yasusurukije abasohokeye Bauhaus Club Nyamirambo mu cyiswe 'ijoro ry'abagore n'abakobwa'

AMAFOTO: Regis Byiringiro





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND