RFL
Kigali

Gitwaza yavuze ko nta nzu afite mu Rwanda ndetse ngo atuye muri ‘annexe’, kuri konti ntarenza ibihumbi 200 Frw-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/08/2019 12:33
1


Mu gihe benshi batekereza ko abakozi b’Imana bagwije ifaranga n’imitungo; Umushumba Mukuru w'Itorero Zion Temple ku isi akaba n'Umuyobozi wa Authentic Word Ministries International, Apôtre Dr Paul Gitwaza, yatangaje ko nta nzu afite mu Rwanda ndetse ngo atuye muri ‘annexe’.



Mu kiganiro #ZoomIn yagiranye n’Umunyamakuru Gerard Mbabazi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, Apotre Gitwaza yatangaje ko nta nzu afite mu Rwanda ahubwo ko aba muri ‘annexe’ ku buryo n’abana be barara muri saloon. Yagize ati “Nonese waba muri ‘annexe’ y’ibyumba bibiri ukagira bingahe. Mfite abana mbana mu rugo nabo abandi barara muri saloon iwanjye.”

Akomeza avuga ko arara mu cyumba kimwe, abana ba bashiki be bakarara mu cyumba kimwe kandi ‘bagerekeranye’. Ati ““Nanjye nkarara mu cyumba kimwe iyo ndi aha n’undi akarara abana ba bashiki banjye bakarara mu kindi cyumba ari batatu bagerekeranye.”

Yahamije ko nta nzu afite mu Rwanda ndetse ko anafite n’ikibanza yananiwe kubaka, ngo nta mafaranga afite.  Ati “Singira inzu muri Kigali singira inzu mu Rwanda. Sinubatse. Nta ‘etage’ ngira ntazo ngira. Mba muri ‘annexe’ mfite ikibanza nananiwe kubaka. Nta faranga ngira. [Araseka cyane].

Apotre Gitwaza avuga ko nta mafaranga afite, nta n'ibihumbi 200 afite kuri konti

Umunyamakuru Gerard Mbabazi yamubwiye bivugwa y’uko abantu bakize mu Rwanda ari abantu bo mu madini, arabihakana. Ati “Iriya ni inzara. Abavuga ni inzara bafite. Babona abantu bakagira ngo ni ifaranga. Bajya bose nyine uba ubona bujya baba bakenye Imana.”

Yavuze ko yanzura gukorera Imana atari agamije amafaranga kuko ayo yashakaga gukorera kwari ukiyifashisha akajya muri Australia kwiga gutwara indege akaba umupilote. Ati “Nza mu Rwanda sinari mfite igitekerezo cy’uko nzahakirira. Nari mfite igitekerezo cyo gusana imitima.”

Ahamya yageze mu Rwanda afasha abantu bari mu bibazo bitandukanye arabasengera bakira agakiza kandi barakira.  Avuga ko nawe akize mu bundi buryo kuko afite abantu yasengeye ashobora gusaba imodoka, inzu n’ibindi nkenerwa.

Ati “Umunsi nzumva nkeneye inzu. Nubwo umunyarwanda atayimpa umuzungu yayimpa. Nubwo umuzungu yayimpa umwarabu yayimpa kuko mpafite inshuti. Mfite abantu benshi nagiriye neza kandi nasengeye,”

Kuri we ubutunzi si amazu n’imodoka kuko ngo umuhaye inka waba umugiriye neza kurushaho. Gitwaza avuga ko kuri konti ye atajya atunga amafaranga arenze ibihumbi 200 Frw.  Ati “Konti yanjye iyo ifite amafaranga menshi naha ngaha urebye kuri konti sinjya ndenza ibihumbi 50, ibihumbi 100 n’ibihumbi 200.”

Avuga ko amafaranga atajya yihishira ngo iyo aba ayafite aba afite amazu abiri i Nyarutarama agendera mu mudoka zihenze.

Apotre Gitwaza atangaje ibi nyuma y'imyaka micye atangaje ko abana be biga muri Leta Zunze Uhumwe za Amerika kuko ngo atabona amafaranga y'ishuri abishyurira mu mashuri yo mu Rwanda.

Apotre Gitwaza avuga ko nta nzu afite mu Rwanda ahubwo ko atuye muri 'annexe'

REBA IKIGANIRO APOTRE GITWAZA YAGIRANYE NA GERARD MBABAZI AVUGA KO NTA NZU AFITE MU RWANDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mutoni.grace4 years ago
    Buriya.abanyamadini.nabantu.batangaje.bagira.imitwe.myinshi.niba.nanzu.agira.murwanda.yaba.azifite.nahandi.naho.muramerika.abanabe.biga.umuntu.nimugari.





Inyarwanda BACKGROUND