RFL
Kigali

Grammy Awards 2020 yatumye umuhungu wa Will Smith icyamamare muri cinema ahishura ko ari umutinganyi

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:28/01/2020 18:24
0


Amarangamutima yatumye Jaden Smith umuhanzi, umukinnyi wa filime akaba n’umuhungu w’icyamamare muri sinema ku Isi Will Smith ahishura ko ari umutinganyi. Ni nyuma yo kugaragaza ko ashimishijwe no kuba umukunzi we w’umusore (Boyfriend) witwa Tyler yegukanye igihembo muri Grammy Awards 2020.




Tyler The Creator umukunzi wa Jaden Smith ubwo yegukanaga igihembo muri Grammy Awords 2020

Jaden Smith ubusanzwe witwa Jaden Christopher Syre Smith ni umuraperi w’umunyamerika wabonye izuba tariki 8 Nyakanga 1998. Ni umuhungu w'imfura w’icyamamare muri cinema ku Isi Will Smith na Jada Pinkett Smith. Yatangiye kumenyekana mu ruganda wa sinema mu 2006 nyuma yo gukinana na se filime yitwa “The Pursuit of Happynes”.Jaden Smith afite indirimbo nyinshi zatumye amenyekana mu ruhando rwa muzika akiri muto zirimo iyitwa “Never Say Never” yahuriyemo na Justin Bieber iri mu ndirimbo ze zakunzwe kuko yageze ku mwanya wa 8 kuri Billboad Hot 100. Yamamaye mu zindi ndirimbo nka “Icon”, “Fallen” n’izindi.

Nyuma y'uko mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 26 Mutarama 2020 hatanzwe ibihembo bikomeye mu muziki ku Isi bya Grammy Awards, uwitwa Tyler The Creator akegukana igihembo, Jaden Smith byaramushimishije cyane amarangamutima aramusaga ahishura ko ari umukunzi we (Boyfriend).

Amarangamutima yatumye ajya ku rubyiniro muri ibi birori by’itangwa ry'ibihembo bya Grammy Awards, avuga ko ari umutinganyi kandi ashimishijwe cyane no kuba umukunzi we Tyler The Creator yegukanye igihembo. Nyuma yaho yagiye ku rukuta rwe rwa Twitter na Instagram ashimagiza umukunzi we yandika avuga ko yegukanye igihembo muri Grammy Awards. Yagize ati”Umukunzi wanjye yegukanye igihembo muri Grammy”.


Mu 2018 yigeze kwifashisha imbuga ze atangaza ko akunda Tyler, icyo gihe bisa nk'aho abantu batabifashe nk’ukuri. Yari yanditse kuri Twitter avuga ko akunda Tyler nyuma y’iminota micye ahita abisiba. Abenshi ntibashyiraga amacyenga Jaden Smith ubusanzwe ufite imyitwarire n’imico nk'iy’abakobwa. Ibi abenshi babivugaga bashingiye ku myambarire ye. Tyler The Creator umukunzi wa Jaden Smith, ni we wegukanye igihembo cya “Best Rap Album” muri Grammy Awards 2020. Album yamuhesheje iki gihembo yitwa “Igor”.

Tyler The Creator w'imyaka 28 ni umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuhanga mu kuzitunganya mu buryo bw’amajwi n’amashusho. Se umubyara akomoka ku mugabane wa Afrika muri Nigeria, naho nyina akaba afite inkomoko muri Afrika no muri Amerika. Yatangiye umuziki muri 2007, afite indirimbo nyinshi zamugize ikirangirire zirimo iyitwa; ”Yonkers”,”Who Dat Boy” n’izindi. Usibye kwamamara mu muziki asanzwe azwiho kuba umutinganyi.


Jaden Smith imyambarire n'imyitwarire bye n'ubusanzwe byatumaga abenshi bamwita umutinganyi

REBA HANO UKO BYARI BYIFASHE TYLER AHABWA IGIHEMBO MURI GRAMMY AWARDS








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND