Guram Gvasalia umaze iminsi aserukana na Doja Cat urimo kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga, ni umugabo w’umuhanga mu mideri akaba ari we umaze igihe kirekire yambika Doja Cat.
Abakurikirana cyane imyidagaduro yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa se imbuga nkoranyamabaga nyinshi, bamaze iminsi babona umuhanzikazi Doja Cat akunze kugenda mu ruhame yambaye imyenda itihesheje icyubahiro ku buryo bigoye kumenya niba yambaye ubusa.
Amwe mu mashusho yavugishije abantu cyane, ni amashusho yashyize hanze ku wa 04 Gicurasi yambaye umwenda ukoze mu ishashi gusa ku buryo nta kitaragaragaraga.
Kuri uyu wa 06 Gicurasi, Doja Cat yongeye gushyira hanze amashusho amugaragara yambaye igitambaro gusa imbere nta kintu kirimo ndetse muri ayo mashusho agaragara kimucika bigaragara ko nta kindi kirimo imbere.
Nyuma y’’uko abantu bakomeje kubona imyitwarire y’uyu muhanzikazi, benshi bamwibasiye bamushyinja kuba arimo gukabya kwambara ubusa ku karubanda abandi bavuga ko ariwe ugiye gusimbura Bianca Censori umukunzi wa Kanye West umaze iminsi atambara ubusa ku musozi.
Benshi mu babona ayo mashusho n’amafoto ya Doja Cat, aba ari kumwe n’umugabo witwa Guram Gvasalia aho benshi mu batamuzi bahita batekereza ko yaba ari umukunzi we bigendanye n’ukuntu bombi bitwara n’amafoto bakunze gusangiza ababakurikira.
Uyu mugabo Guram Gvasalia niwe uba wihishe inyuma y’imyambaro ya Doja Cat kuko umwuga we ari uguhanga imideri akaba yarahereye kera yambika Doja Cat akaba kandiari umuyobozi wa Vetements kompanyi isanzwe yambika uyu muhanzikazi.
Vetements ni kompanyi yashyinzwe na დემნა (Demna Gvasalia) ukomoka mu gihugu cya Georgia na Guram Gvasalia mu mwaka wa 2010 ikaba ifite ikicaro mu mujyi wa Zurch mu busuwisi.
Mu mwaka wa 20219, Demna Gvasalia yabonye akazi mu ruganda rwa Balenciaga hanyuma asezera ku kazi asigira iyi kompanyi Guran wakomeje gukorana n’ibyamamare bitandukanye birimo Doja Cat.
Kuba Guran na Doja Cat bakunze kugendana, bivugwa ko hari imishinga bari bategurana haba mu buryo bwo kwamamaza iyi kompanyi nderse n’indi mishinga gusa ikirenze kuri ibyo, aba bombi ni inshuti z’akadasohoka.
Guram ukunze kuba ari kumwe na Doja cat aho aba ari hose niwe umwambika
Uretse kuba Guram yambika Doja Cat, ni inshuti z'akadasohoka
Mu mashusho bashyira ku mbuga nkoranyambaga zabo aba agamije ubucuruzi
Guram na Doja batera urujijo abantu benshi niba bakundana
TANGA IGITECYEREZO