RFL
Kigali

Gutinya inshingano ni imwe mu mpamvu umugabo ashobora guta umugore we agasanga undi

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:18/02/2019 19:50
1


Ujya wibaza impamvu umusore ashobora kwiruka ku mukobwa, agakora cyane ngo amutsindire, akamwitaho cyane nk’umwamikazi ndetse akamusezeranye isi n’ijuru, yamara kumubona akamwitaho kwa kundi igihe gito ariko nyuma agatangira kumufata nkicyo imbwa ihaze?



Iki ni kimwe mu bintu bikunze kugaragara cyane mu nkundo ndetse no mu ngo nyinshi, ugasanga umwe yabonaga akumva ijuru aryicayemo, ntakinashaka kubona aho yanyuze kugeze ubwo umugore yisanze yaraharitswe.

Biragoye kumenya impamvu nyamukuru itera ibi bintu, ariko hagendewe ku mpamvu zitandukanye za bamwe, buri wese yabona iye muri iyi nkuru cyangwa mu zo tuzagenda tubagezaho:

1.Kuyoborwa n’amarangamutima afutamye

Hari ubwo umusore abona umukobwa mwiza, akamukunda akumba ko ari ntamakemwa muri byose, niho ikibazo cya mbere kivukira. Uko bagenda barushaho kumenyana, agatungurwa no gusanga ari umuntu nk’abandi ashobora gukora amakosa bityo yabona undi uhaza bimwe yifuza agata uwo yahoranye akisangira undi.

2.Ntiwigeze umugira

Iki nicyo kintu kiba ku bakobwa akenshi ariko ntibanabimenye. Uuri guhari ni uko, kuba umugabo cyangwa umusore agufata nk’umwamikazi, ntibivuze ko uri umwamikazi we, kukubwira ko agukunda si ikimenyetso simusiga cy’uko agukunda koko no kuba utekereza ko mukundana sibyo bibihamya. Rero ku bw’iyo, ntiwigeze unamugira n’ubwo uba wumva umufite wese niyo mpamvu ashobora kugusiga agasanga undi mugore ugatungurwa rwose.

3.Bishobora guterwa n’umugore

Ni abagabo bangahe bakunze abagore babo uko bari kose, bakabitaho ariko bagacibwa intege n’imwe mu myitwarire yabo, kutanyurwa, kwishyira hejuru, kutubaha, ishyari n’ibindi bibi byinshi? Ni benshi banyuze muri ako kaga kandi iyo bigeze aho akabona undi mugore utandukanye n’uwo kureka uwa mbere akigira kuri uwo wundi ntibimugora rwose.

4.Kutaryoherwa n’imibonano mpuzabitsina

Ku ngo nyinshi cyane iki ni impamvu ikomeye cyane zisenyuka. Ku mugabo iki cyatuma afata icyemezo cyo kutazagusiga na rimwe cyangwa kutazagumana nawe bibaho. Niba mu gihe mukorana imishyikirano mpuzabitsina nk’abashakanye atajya anyurwa bibaho, ntuzatekereza ko azabaho ubwo buzima igihe cyose.

5.Gutinya inshingano

Iyo umugabo atiteguye ntaba yiteguye kandi nta n’icyo wabikoraho kuko gufata inshingano bisaba kwitegura bihagije. Ikizakubwira umusore cyangwa umugabo utiteguye, ni uko azabona urukundo rwanyu rutangiye gukomera koko, agatangira kwihinda, akagenda biguru ntege bityo akaba yajya ku wundi abona utaritegura nkawe.

6.Ntabona ejo hazaza hanyu mwembi

Iyo bimeze gutya ntibiba bisaba ko umukobwa akora ikosa, ahubwo umusore ubwe abo abona ejo hazaza hanyu mwembi nta hahari. Yego akwitaho, ukabona aranakomeje ariko biba ari iby’igihe gito kugeza ubwo azabonera undi mugore bazakomezanya ku buzima buri imbere.

7.Impinduka

Impinduka ni kimwe mu bitandukanya benshi kandi biranumvikana. Niba umugore atangiraye kugabanya cyangwa kureka gukora bimwe mu byo yakoraga bagitangira gukundana n’umusore cyangwa agahinduka ntabe uwo yari we, abizi cyangwa atabizi ntabwo ari abagabo bose bazashobora kwicaza abagore babo ngo babiganireho babikemure, ahubwo hari abazafata umwanzuro wo kubareka burundu bakisangira abandi bakora ibyo bakennye kuri abo.

Ubundi muri kamere z’abasore n’abagabo, ntibahinduka nta mpamvu. Sibo gusa ariko n’abagore n’abakobwa ni kimwe ni uko muri iyi nkuru twibanze ku basore batarubaka n’abagabo. Mukobwa/Mugore, nubona umusore mukundana, mukabana nk’umugore n’umugabo agatangira gusa n’ukwikuraho, menya ko hari impamvu kandi wihutire kuyimenya munayishakire igisubizo, bitabaye ibyo, azagusiga asange undi wisange mu gahinda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nikore5 years ago
    Turabyamaganye





Inyarwanda BACKGROUND