RFL
Kigali

Gutora muri Miss Rwanda 2019 byamaze gufungwa, hagiye kubarurwa amajwi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/01/2019 11:33
4


Icyumweru cyari kigiye gushira ku mbuga nkoranyambaga za Miss Rwanda hari gutorwa ba Nyampinga mu buryo bushya butari busanzwe, aha abakobwa batorwaga binyuze ku gukunda (Likes) amafoto yabo ari ku mbuga nkoranyambaga. Kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Mutarama 2019 nibwo amatora yafunzwe, hakaba hagiye gukurikiraho kubarura amajwi.



Mu kiganiro na Ishimwe Deudonne uzwi nka Prince Kid uhagarariye Rwanda Inspiration Back Up isanzwe itegura Miss Rwanda yatangarije Inyarwanda.com ko bahagaritse gutora kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Mutarama 2019 kugira ngo babashe kubarura amajwi neza bityo uwatsinze azamenyekane kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Mutarama 2019 mu birori bizatoranyirizwamo abakobwa 20 bazakomeza mu mwiherero.

Ibirori bizajonjorerwamo abakobwa makumyabiri bazitabira umwiherero bizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Mutarama 2019 bibera i Gikondo mu ihema ry'ahasanzwe habera Expo. Kwinjira ni amafaranga ibihumbi bitanu mu myanya y'icyubahiro mu gihe ahasanzwe hose bizaba ari amafaranga ibihumbi bibiri by'amafaranga y'u Rwanda (2000frw). Abakobwa bazatsinda bazahita batangira umwiherero uzabera muri Golden Turip i Nyamata.

Miss Rwanda

Saa tanu z'amanywa zo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Mutarama 2019 ni bwo amatora yahagaritswe

Ibirori byo gutora Miss Rwanda 2019 bizaba tariki 26 Mutarama 2019 bibere i Kabuga ku Intare Arena, icyumba cy'imyidagaduro kiri mu nyubako ya FPR i Rusororo. Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019 azahembwa 800,000Frw buri kwezi, imodoka nshya ndetse agirwe na Brand Ambassador wa Cogebank. Umukobwa uzaba igisonga cya mbere cya Miss Rwanda azahabwa miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda (1,000,000 Frw), mu gihe igisonga cya kabiri we azagenerwa amafaranga n'ibihumbi magana atanu (500,000Frw).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ivy yvette5 years ago
    Mana udufashe mwiseneza akomeze amen
  • Rwandan5 years ago
    Mwiseneza Josiane agomba gukomeza direct atananyuze mu yandi magerageza rwose kuko n ibintu bizwi,hhha. Mwiseneza oyeee
  • NIYIBIZI Simon5 years ago
    Twizeye insinzi kuri UWASE Aisha Uzakomeza kd uzambikwa ikamba
  • Umutoni Nzere5 years ago
    Ni niwe ukwiriye ikamba rya 2019 natajyaho uzajyaho muzabamwakoresheje ikimenyane kbsa miss rwanda 🇷🇼 wa2019 Ni jossiane ntawundi 🇷🇼





Inyarwanda BACKGROUND