RFL
Kigali

Hadutse umupasiteri w'umutubuzi uri kubwira abahanzikazi ko bagenzi babo bagiye kubaraguriza! Charly, Oda Paccy na Ciney bamwe mu bo yahereyeho

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/01/2019 13:29
0


Muri iyi minsi ubuhanuzi bw'ibinyoma bukomeje gufata indi ntera. Kuri ubu noneho bwageze no mu bahanzikazi. Umupasiteri wiyita Butare Jean Pierre ari guhamagara umuhanzi akamubwira ko hari mugenzi we umaze iminsi amuraguriza ashaka kumenya niba nta bitekerezo bibi amufiteho. Icyakora uyu yaje gutahurwa binyuze ku kuganira kw'abavugwaga mu kibazo.



Uyu mupasiteri w'umutubuzi avuga ko akorera i Kibungo mu ntara y'Uburasirazuba. Bijya gutangira yahamagaye Ciney amubwira ko amufitiye inkuru ashaka kumubwira. Aha yamubwiye ko umuhanzikazi mugenzi we Oda Paccy yagiye kubaza uyu mupasiteri. Asobanurira Ciney ibyo mugenzi we yagiye kubaza, yamubwiye ko yamubazaga niba nta gahunda yo kumugirira nabi cyangwa y'urundi rwango Ciney yaba afitiye Oda Paccy.

Ciney wari utunguwe no kuba umuntu yajya kuraguzwaho cyangwa kubazwaho aya makuru ubundi agahitamo kuyabwira uwo babajije yahisemo guhamagara Oda Paccy amumenyesha ibyabaye, bose bagwa mu kantu icyakora bahitamo guceceka nk'uko babitangarije Inyarwanda.com. Nyuma uyu mupasiteri w'umutubuzi utari uzi ko Ciney yavugishije Oda Paccy yahamagaye Oda Paccy amubwira ko Charly wo mu itsinda rya Charly na Nina amaze icyumweru i Kibungo yaragiye kumuraguriza (Oda Paccy).

Uyu mutubuzi yabwiye Oda Paccy ko Charly amaze icyumweru i Kibungo araguza abaza niba Oda Paccy nta migambi mibi afitiye iri tsinda rya Charly na Nina. Oda Paccy utariye iminwa yahise yibutsa uyu mu pasiteri w'umutubuzi ko yahamagaye Ciney amubwira ko yagiye kumuraguriza, uyu mutubuzi amaze kumva ko Oda Paccy yamutahuye yabuze icyo avuga atangira kumubeshya ko yavugaga Pacifique wundi icyakora biba iby'ubusa.

Paccy

Oda Paccy we yahisemo kubishyira ku mbuga nkoranyambaga

Oda Paccy wari urambiwe guterana amagambo n'uyu mutubuzi nk'uko byumvikana mu majwi Inyarwanda.com ifite yamusabye gushaka abandi abeshya, undi nawe mbere yo gukupa telefone yibutsa Oda Paccy ko atari we wa mbere atuburiye.

Ari Ciney cyangwa Oda Paccy batangarije Inyarwanda ko bahangayikishijwe n'uyu mutekamitwe ko ashobora guteranya abantu ugasanga havuyemo inzangano mu gihe haba hatabayeho gushishoza. Ni muri urwo rwego bahisemo gushyira hanze uyu mupasiteri ukoresha nimero ya 0783496669 kugira ngo atavaho agira abo ateranya mu gihe nyamara we ari umutekamutwe bataramenya icyo agamije.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND