RFL
Kigali

Hamenyekanye icyahitanye Costa Titch

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:7/05/2024 17:18
0


Nyuma yo gutangaza ko abaganga basanze Costa Titch yarishwe n’indwara y’umutima n’umunaniro ukabije, Mama we witwa Lara Langeveld yatangaje ko yakoze ibishoboka byose ngo ahinyuze abantu bakwirakwije ko umuhungu we yishwe n’ibiyobyabwenge binyuze mu bizamuni bya muganga.



Ku munsi w’ejo, nibwo umuryango wa Costa Titch washyize hanze itangazo ry’ibyavuye mu bizamini byafashwe kugira ngo hamenyekane icyahitanye Costa Titch witabye Imana aguye ku rubyiniro umwaka ushize mu kwezi kwa Werurwe.

Muri iri tangazo ryagiye ahagaragara ku wa 06 Gicurasi, rivuga ko umuryango wa Costa Titch wakoze ibishoboka byose  kugira ngo hamenyekane icyahitanye uyu muhanzi bakaba barasanze ari indwara y’umutima yatewe n’umunaniro ukabije cyane. Icyo gihe Costa Titch agwa ku rubyiniro akitaba Imana yari amaze iminsi itatu akora ibitaramo ubutaruhuka.

Nyuma yo gushyira hanze iri tangazo, Lara Langeveld yavuze ko yumva muri we aruhutse kubera ko yifuzaga ubutabera bw’umwana we hakamenyekana icyamuhitanye abantu bakareka kuvuga ko yihswe n’ibiyobyabwenge byinshi kandi yarabyangaga urunuka.

Aganira na TshisaLIVE, Lara yagize ati “Icyo nari nshyize imbere kwari ukumenya icyahitanye umwana wanjye. Sosiyete ikunze gushinja abahanzi ibiyobyabwenge kubera uko bagaragara ndetse batekereje ko umwana wanjye yishwe n’ibiyobyabwenge. Ndabizi neza ko Costa yangaga urunuka ibiyobyabwenge.”

Akomeza agira  ati “Costa yakundaga abana kandi ndabizi ntabwo yifuzaga ko batekereza y’uko ari umunywi w’ibiyobyabwenge kandi ndabizi ko ubwo aribwo butumwa bwa nyuma yari kuvuga.”

Lara yavuze kandi ko yahoraga yibaza impamvu Costa yaguye ku rubyiniro hanyuma bakamujyana mu mbangukiragutabara ariko aho kugira ngo bahite bamujyana kwa muganga bagategereza kajugujugu. Icyo gihe, Costa yitabye Imana nyuma y’amasaha abiri aguye hasi.

Lara yavuze ko byibuze Costa yitabye Imana amaze gukora ibyo yakundaga harimo gutembera ibihugu aho mu mwaka umwe yazengurutse mu bihugu 25. Lara kandi yavuze ko kuba amenye icyamuhitanye bimuhaye gutuza aboneraho no kongera kwifuriza Costa kuruhukira mu mahoro.

 

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND