Umwaka ushize, hizihizwaga isabukuru y’imyaka 50 ishize injyana y’umujinya ya Hip-hop ivutse. Ugiye kubara abaraperi bose babayeho n’abakomeje kuvuka muri iki gihe ntiwabavamo gusa hari abafatwa nk’ab’ibihe byose kugeza ubu hashingiwe ku ngingo zitandukanye.
Mu baraperi b’ibyamamare
bagiye bamenyekana mu gihe cyose injyana ya Hip-Hop imaze ibayeho, harimo
abafatwa nk’ab’ibihe byose hashingiwe ku buhanga bwabo, ubwamamare, icyo bamariye iyi njyana kuva bayinjiramo ndetse n’ubushobozi
bakura muri uyu muziki.
Uyu munsi,
InyaRwanda yahisemo kugukugezaho urutonde rw’abaraperi 10 badateze
kwibagirana muri iyi njyana ku Isi haba abakiriho n’abatakiriho.
1.
Jay-Z
Umuraperi Jay-Z, niwe ufatwa nk’umwami w’injyana ya Hip Hop ku Isi kugeza ubu. Aya mateka ntayakura ku bushobozi bwe mu muziki cyangwa kuba yarabanye n’umuhanzikazi w’icyamamare Beyonce, ahubwo ni ku bw’imbaraga z’ubushobozi akura muri label ye yitwa Roc-A-Fella Record yashinze mu 1994.
2.
Kendrick Lamar
Kendick Lamar agezweho cyane muri iki gihe ku bw’ubuhanga akomeje kugaragaza mu myandikire y’indirimbo ze, yamenyekanye ubwo yamaraga gushyira hanze indirimbo yise ‘Good kid, m.A.A.d city’ mu 2012.
Hanze y’ubwamamare n’ubudahangarwa afite mu muziki, uyu muraperi
afite kompanyi ikomeye cyane yitwa pgLang yashyiranye hanze na Dave Free mu
2020.
3.
Lil Wayne
Dwayne Michael Carter
Jr. wamenyekanye nka Lil Wayne ni umuraperi byagorana kubona umuntu ukurikirana
umuziki wa hip hop utamuzi ku Isi bitewe n’itafari rinini yashyize kuri
iterambere ry’iyi njyana. Nubwo ubu akora wenyine, ariko uyu muraperi
yatangiranye n’itsinda rya Hop Boys ryakanyujijeho muri za 1990.
4.
J. Cole
Umuraperi J. Cole wakuriye
muri Karolina y’Amajyaruguru, yatangiye kwandika izina nyuma yo mu 2000
abikesheje ‘mixtape’ ze ebyiri zanamuhesheje gusinyishwa muri label ya Jay-Z Roc
Nation mu 2009.
5.
Tupac
Ibigwi bya Tupac Shakur [2Pac] wamaze no kwitaba Imana birazwi hirya no hino ku Isi.
Tupac
wahoraga yambaye bandana, afite album yitwa ‘All Eyez on Me’ yagiye hanze mu 1996, iri mu zagurishijwe cyane mu mateka y’injyana ya Rap, nubwo nyuma y’amezi 7 yahise
apfa ku myaka 25. Uyu muraperi yabaye icyitegererezo cy’abaraperi bo mu gihe
cye ndetse n’abari kuvuka ubu.
6.
Drake
Umuraperi Drake watangiriye kuri Televiziyo atazi ko azavamo umuraperi w’icyamamare ngo Isi yose imuhange amaso, yamenyekanye cyane ubwo yashyiraga hanze ‘mixtape’ ye ya mbere mu 2010 yise ‘Thank Me Later.’
Kuva icyo gihe, Drake yagiye akora album
zitandukanye maze zikamukundira zikamuhira ziriho indirimbo yahuriyemo n’abandi
baraperi bakomeye nka R Nicki Minaj, Lil Wayne n’abandi barimo nka Rihanna.
Drake nawe yaje gutangiza
label ye ya Ovo Sound yashinze mu 2012. Uruhare rukomeye yagize muri uyu muziki
sirwo rumugira uw’ibihe byose gusa, ahubwo ni umuhate we mu kurera no gufasha
impano zikizamuka muri hip hop bituma benshi babimwubahira.
7.
Kanye West
Nubwo yavukiye muri
Atlanta, umuraperi Kanye West usigaye wiyita Ye ahamya ko akomoka muri Chicago.
Ye ntabwo yinjiye muri iyi mihanda ari umuhanzi ahubwo yatangiye ari Producer
utunganya imiziki,aza kumenyekana ubwo yasinyaga kwa Jay-Z muri Roc-A-Fella
Records maze bikaza kumenyekana ko ari we wakoze indirimbo zakunzwe nka “You
Don't Know My Name” ya Alicia Keys.
Usibye umuziki, uyu
muraperi arazwi cyane mu ishoramari ry’ibijyanye n’imideli, no kuba yarabanye
ndetse yarabyaranye n’icyamamare nka Kim Kardashian bifite ikintu kinini
bisobanuye.
8.
Nicki Minaj
Nicki Minaj ufatwa nk’umwamikazi
w’injyana ya Hip Hop ku Isi, niwe muraperi w’igitsina gore ubasha kuza hafi ku
rutonde rw’abaraperi b’ibihe byose. Onika Tanya Maraj [Nicki Minaj] wavukiye muri
Trinidad and Tobago, arazwi cyane muri iyi njyana nk’umugore wayitangiye kandi
akemeza Isi yose ko afite impano idashidikanwaho.
Nicki Minaj wibitseho
ibihembo agahishyi birimo na Grammy, yaharuriwe amayira byeruye na album ye
yise ‘Pink Friday’ yashyize hanze mu 2010, maze kuva icyo gihe ahindura imvugo
yari imaze kumenyerwa y’uko Hip hop ari injyana y’abagabo gusa.
9.
Nas
Nasir bin Olu Dara
Jones wamenyekanye nka Nas, ni umwe mu baraperi bagize uruhare runini mu
iterambere ry’umuziki wa Rap wamenyekanye cyane muri za 1990. Kugeza n’ubu,
album ya mbere y’uyu muraperi yashyize hanze mu 1994 yise ‘Rolling Stone’
iracyari muri album zifatwa nk’iz’ibihe byose muri Hip hop.
10.
Eminem
Biragoye cyane kuvuga injyana ya Hip Hop ngo ntuvuge izina Eminem. Marshall Bruce Mathers III [Eminem] yamenyekanye cyane ubwo yashyiraga album ya mbere hanze yakoreye muri studio yari ikomeye cyane icyo gihe ya Interscope Records yise ‘The Slim Shady LP.’
Usibye kuba azwi nk’umuhanzi ufite ibihangano byacurujwe cyane, uyu
muraperi yibitseho ibihembo bitabarika birimo Grammy 15.
TANGA IGITECYEREZO