RFL
Kigali

Harmonize yakoze indirimbo avugamo ubuzima bugoye yanyuzemo, uruhare rwa Diamond anashimira umukunzi we-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/05/2019 14:26
1


Umuhanzi Rajab Abdul Kahali wo muri Tanzania wamenyekanye nka Harmonize, yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Never Give Up’ avugamo ubuzima bugoye yanyuze mbere y’uko aba icyamamare, uko yafashijwe byihariye na Diamond, ashima n’umukunzi we aherutse kwambika impeta.



Harmonize wongeyeho Konde Boy ni umuhanzi w’umwanditsi w’indirimbo w’umubyinnyi uri mu bahetse idarapo ry’umuziki w’Akarere k’Afurika y’Uburasirazuba. Yaboneye izuba ahitwa Mtwara muri Tanzania. Abarizwa muri Label ya WCB Wasafi Records yashinzwe na Diamond Platnumz.

Mu gihe amaze mu kibuga cy’umuziki yakunzwe mu ndirimbo ‘Kwa ngwaru’ yakoranye na Diamond Platnumz. Yakoranye kandi n’abahanzi bafite amazina akomeye nka Rich Mavoko mu ndirimbo ‘ Show Me’.  

Ku wa kane tariki 23 Gicurasi 2019 yashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo yise ‘Never Give Up’, igizwe n’iminota 4 n’amasegonda 25’. Itangira yumvikanamo urusaku rw’abafana bishimiye kwakira kumwakira ku ubyiniro  akavuga ko ibyo agiye kuririmba ari ‘Inkuru mpamo ishingiye ku buzima’.

Avuga ko Imana igira impuhwe, akavuga aho yavukiye n’uburyo yinjiye mu Mujyi afite nzozi zo kuzaba umukinnyi w’umupira w’amaguru ariko aza kwisanga mu muziki.   

Yatangiye kuririmba abifata nko kwikinira kugeza ubwo ahuye na Diamond wamuhinduriye ubuzima n’ubwo abantu benshi bavugaga ko nta mpano afite yo kuririmba. Abandi bakavuga ko ariririmba yigana, ngo hari abarenzagaho ko ‘Nta muntu uzamukunda’. Ngo yihaye amahoro mu mutima yishinganisha ku Mana kuko yizeraga neza ko ariyo itanga byose.

Harmonize yasabye abafana be n'abandi kudacika intege mu buzima

Yagaragaje amashusho ari imbere y’akanama nkemurampaka aririmba indirimbo ‘Malaika’ ahinda umushyitsi baramuseka bamubwira ko ibyo arimo atabizi. Ubu ngo ari gukorera amafaranga kandi ari guhesha umugisha umuryango we n’abandi, ati “Mwihangane mwese mwansekaga”. 

Yavuze ko nyina yamubwiye ko abantu atari beza hari abaseka ari uko bari kumwe nawe yamara kugenda bagasigara bamuvuga. Yiyambaje Imana iramwumva ahura n’umukunzi we Sarah ashima ko ‘yamukunze, akamushyigikira’. Yunzemo ati: "Nanjye ndagukunda." Yavuze ko ubuzima ari urugendo kandi nawe ntaho aragera kuko hari intambwe ndende yo gutera ariko ameze neza. Ati: “Ubu meze neza, ndabasha kubona icyo kurya naho kurara”.

Yongeyeho  ko yakoze imirimo iruhakanyije, mu mpeshyi, mu gihe cy’imvura, imvura n’izuba bihitira kuri we. Yasabye abafana be n’abandi kudacika intege kuko imirimo yose berekejeho amaboko Imana iyizi kandi iyizirikana. Harmonize amaze iminsi ahugiye mu gutunganya alubumu ye yise ‘Bongo to Lagos’ yitegura kwifashishaho abandi bahanzi mu Burengerazuba bw’Afurika.

Harmonize ari mu bahanzi bagezweho mu karere k'Afurika y'Uburasirazuba

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NEVER GIVE UP' YA HARMONIZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mushimiyimana rishari3 years ago
    Harmoniyiz ndamukundap nakomeze aterimbere mumuziki nzamufana?





Inyarwanda BACKGROUND