RFL
Kigali

Harmonize yashimagije Diamond muri Nigeria

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/08/2019 11:51
1


Rajab Abdul Kahali umunya-Tanzania w’umunyamuziki akaba n'umwanditsi w’indirimbo, yatangaje ko atewe ishema n’urwego agezeho rwashyigikiwe na Diamond Platnumz uheruka i Kigali mu gitaramo giherekeza ‘Iwacu Muzika Festival’.



Harmonize ari mu bahanzi bagezweho muri Tanzanira no muri Afurika muri rusange. Mu gitaramo yakoreye muri Nigeria yatangaje ko agomba icyubahiro Diamond wahoze ari shebuja ndetse ko byinshi agezeho ari we abicyesha.

Mu mashusho yasohowe na Urbannews254 ku rubuga rwa instagram, Harmonize yagize ati “Ndashima bikomeye umuvandimwe wanjye Diamond aho waba uri hose. Ndagukunda Mukuru wanjye kandi ndi hano kugira ngo ntume wishima.”

Mu minsi ishize Harmonize yaratunguranye yandika ibaruwa avuga ko asezeye muri WCB Wasafi. Yasobanuye ko ashaka gutangira ubuzima bushya bw’umuziki we. Uyu muhanzi yabaye igihe kinini inshuti ya Diamond.

Harmonize yagiye agaragaza ko ashima intera Diamond yamugejejeho

Ku wa 16 Kanama 2019 Diamond yabwiye itangazamakuru ryo mu Rwanda ko atazi neza iby’isezera rya Harmonize muri WCB Wasafi.  Biravugwa ko Harmonize ashanga gushinga ‘Label’ ye bwite nawe agatangira gufasha abahanzi bagenzi be nk’uko yabikorewe.

Nubwo Harmonize yasezeye biravugwa ko ashobora kwishyura amwe mu mafaranga yatanzweho mu gihe yari WCB Wasafi kuko yasezeye ku mpamvu zitumvikanyweho n’impande zombi.  Sallam Sharaf uyobora WCB yatangaje ko kuba Harmonize yarasezeye ntacyo bizahungabanya muri WCB Wasafi.

Harmonize yavukiye i Mtwara muri Tanzania. Yamenyekanye ari muri WCB Wasafi ya Diamond. Azwi cyane mu ndirimbo ‘Kwa ngwaru’ yakoranye na Diamond Platnumz. Yanakoranye kandi indirimbo ‘Show me’ ya Rich Mavoko nawe wikuye muri WCB Safi.

Harmonize yashimye Diamond wamufashije mu rugendo rwe rw'umuziki






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gf designer 4 years ago
    Kbs ngew uko mbibon harmonize ajya kujyenda nibinu yatecyrejeho atakoz ahubutsw gusa diamond nae wicika intege gusa bro turamwemera ejobund ikigli waratwemej gus uwo muniga ntabitecyrezh agruke muri wcf





Inyarwanda BACKGROUND