RFL
Kigali

Harmonize yateye ivi asaba umukunzi we w'umutaliyanikazi kurushinga-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/04/2019 22:27
0


Harmonize, umwe mu baririmbyi bakomeye muri Tanzania yari amaze iminsi yibereye mu Butaliyani aho arikumwe n'umukunzi we yanamaze gusaba ko yamubera umufasha akamwambika impeta.



Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Rajab Abdul Kahali, ni umwe mu bakorana na Diamond muri Wasafi Records. Uyu amaze igihe mu rukundo n'Umutaliyanikazi witwa Sarah yasimbuje umukinnyi wa filime Jackline Wolper. 

 Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 2 Mata 2019 mu Butaliyani nibwo Harmonize yashyize hanze amashusho agaragara atera ivi asaba umukunzi we kurushinga undi nawe arabyemera. Harmonize yatangaje ko uyu ariwo munsi w'amateka mubuzima bwe.

Urukundo rwa Harmonize na Sarah rwavuzweho byinshi muri Tanzania, by’umwihariko byatangiye bivugwa ko uyu muhanzi yakuruwe n’amafaranga uyu mukobwa afite ndetse bakaba baramenyanye mu gihe hari umwuka mubi hagati ye na Jackline Wolper.

Uyu mukobwa kandi bivugwa ko ari umwe mu banyamigabane bakomeye muri Wasafi TV iherutse gushingwa na Diamond, ibi bimuha amahirwe yo guhora hafi ya Harmonize nk’umwe mu bahanzi b’imena muri WCB.

HarmonizeHarmonizeHarmonizeHarmonize yateye ivi asaba umukunzi we kumubera umugore,... 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND