RFL
Kigali

Hasobanuwe impamvu abahatana muri Miss Rwanda 2019 bambitswe imyenda ya Arsenal gusa n'ubwo bose badahurije ku kuyifana

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/01/2019 12:03
0


Irushanwa rya Miss Rwanda 2019 rigeze ahakomeye aho abakobwa bahatana kugeza ubu bari mu mwiherero umaze icyumweru kirenga hakaba hasigaye iminsi mbarwa ngo hamenyekane uzegukana ikamba mu birori bizaba tariki 26 Mutarama 2019. Kuri iki Cyumweru tariki 20 Mutarama 2019 abakobwa bahatana bakoze siporo rusange.



Ubwo bahingukaga mu mujyi wa Nyamata ahabereye siporo rusange abakobwa bahatana muri Miss Rwanda2019 bari bambaye imyambaro y'ikipe ya Arsenal FC yo mu Bwongereza, umwambaro bahawe na Magasin Sports Class umwe mu baterankunga ba Miss Rwanda2019. Nyuma y'uko byibajijweho na benshi batumvaga uburyo aba bakobwa bambitswe imyenda y'ikipe imwe kandi atari yo gusa bafana bose, twegereye abayibambitse maze tubabaza impamvu.

Mu kiganiro na Hassan umuyobozi wa Magasin Sports Class yatangarije Inyarwanda.com ko we yemeranyije na Miss Rwanda guha abakobwa imyenda bazajya bakoresha siporo, icyakora ntabwo bigeze bemeranya ko agomba kubaha imyenda ya Arsenal. Gusa nanone ngo nk'umunyarwanda yahisemo kubaha imyenda ya Arsenal yanditseho VISIT RWANDA mu rwego rwo gushaka ko nabo ubwabo bashyiraho akabo mu gukangurira abanyamahanga mu gusura igihugu cy'imisozi igihumbi.

VISIT RWANDA

Hassan umuyobozi wa Magasin Sports Class yafatanye ifoto n'abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019 nyuma ya siporo rusange bakoze

Hassan yagize ati" Ni byo koko Arsenal yatwamamariza igihugu ariko nanone natwe twashyiraho akacu, iyi ni yo mpamvu nabakoreshereje imyenda yanditseho VISIT RWANDA, rero nta yindi nari gukoresha kuko iyi gahunda yo gukangurira abanyamahanga gusura u Rwanda, RDB iyifatanyije na Arsenal bityo twagombaga kubatera ingabo mu bitugu."

Uyu mugabo usanzwe ucuruza imyenda ya siporo n'ibindi bikoresho byifashishwa muri siporo iyo ariyo yose ariko kandi asanga abakobwa bahatana muri Miss Rwanda 2019, n'ubwo baba bafana andi makipe ntacyo byabatwara kwambara umwambaro wamamaza igihugu cyabo cyane ko baba bamamaza igihugu kurusha Arsenal, bityo ngo ntawe ukwiye kubabona nk'abari bambaye Arsenal gusa ahubwo babibona mu isura ya ba nyampinga bafatanyaga n'igihugu kwamamaza isura y'u Rwanda.

Miss Rwanda

Abahatana mu irushanwa rya Miss Rwanda bakoze siporo rusange bambaye imyenda ya Arsenal

Kuri ubu iri rushanwa rya Miss Rwanda rigeze aho rikomeye cyane ko ubu hasigaye iminsi mbarwa ngo hamenyekane umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019. Abakobwa bari mu mwiherero batangiye kuvanwamo umwe buri munsi cyane ko amarushanwa azagera ku munsi wa nyuma hasigaye abakobwa 15 bonyine muri 20 batangiye umwiherero. Kuri ubu uwamaze gusezererwa ni Higiro Joally nimero 15.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND