RFL
Kigali

Hasohotse Filime nshya y’uruhererekane “Umwanzuro” izajya igaragaramo abakinnyi b’ibyamamare mu Rwanda, Reba hano agace ka kabiri –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/02/2019 16:08
1


Mu Rwanda Filime ni rumwe mu nganda ziri gutera imbere byihuse, filime zikomeje gukorwa ku bwinshi ndetse nabakunzi ba filime baryoherwa cyane n’izikorerwa mu Rwanda kurenza iz’abanyamahanga. Kuri ubu hamaze gusohoka indi filime y’uruhererekane “Umwanzuro” irimo abakinnyi b’ibyamamare.



Mu minsi ishize ni bwo mu Rwanda hasohotse filime y’uruhererekane bise ‘Umwanzuro’ izagaragaramo abakinnyi b’ibyamamare muri sinema nyarwanda  barimo; Baraka Patrice, Bahavu Jeannette,Uwineza Nicole, Mustafa nabandi banyuranye. Kuri ubu agace ka mbere n'aka kabiri tw'iyi filime twamaze kugezwa ku rukuta rwa youtube rwa kompanyi ikora iyi filime.

Baraka Patrice umukinnyi akaba n'umwe mu bayobozi ba Kingdom Productive Center ikora iyi filime yatangarije Inyarwanda.com ko iyi filime bari kuyikora mu rwego rwo gushyira itafari ryabo ku iterambere rya filime mu Rwanda, iyi filime kuri ubu ifite ibice birenga ijana kandi zanatangiye guca kuri televiziyo y’u Rwanda.

Umwanzuro

Iyi filime umwanzuro igaragaramo abakinnyi b'ibyamamare...

Iyi filime yandikwa na Nshimyumukiza Onesme yatangiye gushyirwa kuri Youtube aho buri wa gatanu w’icyumweru hazajya hajyaho agace kamwe. Icyakora mu minsi ishize hagaragayemo udukosa twatumye agace ka kakabiri gatinda kujyaho ndetse naka mbere gakurwaho kongera gusubizwaho udukosa twagaragaye twakosowe. Agace ka gatatu k’iyi filime ifite uturenga ijana kakazajya hanze ku wa Gatanu tariki 22 Gashyantare 2019.

REBA HANO AGACE KA MBERE K’IYI FILIME ‘UMWANZURO’  

REBA HANO AGACE KA KABIRI K’IYI FILIME ‘UMWANZURO’  

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Iribagiza Anitha4 years ago
    Ntakuntumwaduha uduce twanyuzeho kugirango nabacikanwe tubashe kutureba,Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND