RFL
Kigali

Hasohotse ingengabihe y'umwaka w'imikino wa 2020/21! Rayon na APR FC zizacakirana nyuma gato ya Noheli

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/11/2020 9:34
0


Amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka, azatangira umwaka w'imikino wa 2020/21 yesurana n'ibigugu ku munsi wa mbere, mu gihe umukino uba utegerejwe na benshi uhuza Rayon Sports na APR FC uzakinwa ku munsi wa munani wa shampiyona tariki ya 27 Ukuboza 2020.



Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Ugushyingo 2020, habaye inama yahuje abayobozi b'amakipe yo mu cyiciro cya mbere na FERWAFA ngo banoze neza ingengabihe y'umwaka w'imikino wa 2020/21, uteganyijwe gutangira tariki ya 04 Ukuboza 2020.

Umwaka w'imikino wa 2020/21, uzatangirana imikino ibiri y'ibirarane, kuri APR FC na AS Kigali zihagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika.

Gorilla FC yatwaye igikombe mu cyiciro cya kabiri ikanabona itike yo kuzamuka mu cya mbere, izatangirana na Marines FC ku munsi wa mbere, mu gihe Rutsiro FC nayo yazamutse uyu mwaka izatangira yakira Rayon Sports.

Umukino w'imbaturamugabo uba utegerejwe na benshi, uhuza APR FC na Rayon Sports, uzaba tariki ya 27 Ukuboza 2020 nyuma gato ya Noheli, hazaba hakinwa umunsi wa munani wa Shampiyona, amakipe akazahita afata ikiruhuko hagategurwa ikipe y’Igihugu izitabira CHAN muri Cameroun.

Uko umunsi wa mbere uzakinwa:

Tariki ya 04 Ukuboza 2020:

As Muhanga vs Etincelles FC

Rutsiro FC vs Rayon Sports FC

Mukura VS vs Kiyovu Sport

As Kigali FC vs Police FC (wasubitswe)

Tariki ya 05 Ukuboza 2020:

Sunrise FC vs Gasogi United

Espoir FC vs Bugesera FC

Marines FC vs Gorilla FC

APR FC vs Musanze FC (wasubitswe)

Rutsiro izatangira shampiyona y'icyiciro cya mbere yakira Rayon Sports

Umukino wa APR FC na Rayon Sports uzaba ku munsi wa munani wa shampiyona





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND