RFL
Kigali

Hon.Bamporiki yasobanuriye akamaro k’itorero ry’igihugu abahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/01/2019 12:25
1


Kuri uyu wa mbere tariki 14 Mutarama 2018, Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Hon.Bamporiki Edouard, yaganirije abakobwa 20 bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 abasobanurira akamaro k’Itorero ry’Igihugu’ mu Iterambere rirambye ry’U Rwanda.



Mu mwiherero abakobwa bahataniye ikamba, bigishwa amasomo atandukanye arimo amateka y’u Rwanda, indangagaciro na kirazira by’umuco n’ibindi. Ni amasomo bahabwa abategura guserukana ishema n’isheja ku munsi wa nyuma ahamenyekana umukobwa wambitswe ikamba.

Umwiherero w’abakobwa 20 bahataniye ikamba uri kubera kuri Golden Tulip i Nyamata mu karere ka Bugesera. Bamporiki yabwiye abakobwa 20 bahataniye ikamba ko Itorero ry’Igihugu ryashyizweho hagamijwe guteza imbere umuco wo kwigira hisunzwe n’indangagaciro z’Igihugu z'umuco Nyarwanda, ndetse abaturage bakihuta mu guhanga udushya. 

Hon.Bamporiki asobanura akamaro k'Itorero ry'Igihugu.

Yavuze ko itorero ry’igihugu rikorerwamo ibikorwa biganisha ku iterambere ry’Igihugu bisembura imibereho myiza y’u Rwanda bigizwemo uruhare n’abana barwo. Yanagarutse kandi ku kamaro k’indangagaciro na kirazira by’umuco w’u Rwanda, avuga ko bifasha mu kurera umunyarwanda utanga umusaruro.

AMAFOTO:

Ifoto y'urwibutso y'abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019 na Bomporiki Edouard,Umuyobozi w'Itorero ry'Igihugu.

Bamwe mu bakobwa batanze ibitekerezo.

Bamporiki avuga ko Itorero ry'Igihugu rirera umunyarwanda utanga umusaruro.

AMAFOTO: FUCUSiCON







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dusenge Wellars5 years ago
    Ngew Kubwang Ndabon Mwiseneza Josiane Azabahiga Pe Ariko N'abandi Simbagaye Nabo Bafite Amahirwe Menshi Cyane Ntibazitakarize Ikizere.Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND