RFL
Kigali

Hope Azeda Umuyobozi wa Mashirika yagizwe umutoza w’abanyempano 18 muri ‘East Africa Got Talent’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/08/2019 12:00
0


Hope Azeda Umuyobozi w’Itorero rya Mashirika n’Iserukiramuco rya “Ubumuntu”, niwe mutoza w’abanyempano 18 batoranyijwe mu ijana berekanye imikino yahawe amahirwe yo gukomeza mu kiciro kibanziriza icya nyuma (1/2) cy'irushanwa ‘East Africa Got Talent’



Ni ku nshuro ya mbere irushanwa ‘East Africa Got Talent’ ribereye mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba.

Hope Azeda yatangarije INYARWANDA, ko ubwo irushanwa rya ‘East Africa Got Talent’ ryaburaga iminsi mike ngo ritangizwe; Rapid Blu yo muri Afurika y’Epfo isanzwe itegura ‘South Got Talent’ yamwegereye imusaba umwirondoro we anabazwa ku kazi asanzwe akora.

Hashize iminsi baje kumuhangara bamubwira ko yatoranyijwe mu bandi ahabwa inshingano zo gutoza 18 batoranyijwe mu 100 bagaragaje imikino itandukanye yabashije guhabwa amahirwe yo gukomeza mu cyiciro cya kabiri cy’irushanwa rya ‘East African Got Talent’ rizahemba $50,000 (ni hafi miliyoni 46 y'u Rwanda).

Yavuze ko ari we mutoza wenyine ariko ko atikorana akazi kuko buri kimwe cyose gifite ugishinzwe. Avuga ko hari ikipe ishinzwe ibijyanye n’imyambarire, ikipe ishinzwe iby’amashusho kugeza kuri we ushinzwe gutoza abo 18. Ati “Ni itsinda ryuzuye mbese.”

Hope akomeza avuga ko muri aba 18 buri gihugu gihagarariwe n’abantu byibura bane, u Rwanda narwo ni uko. Yagize ati “Kubatoza kuri njye ndumva ari ikimenyetso ko hariho byinshi cyane byo kwigwa kandi ko iri rushanwa atari irushanwa abantu bazavamo nk’uko baje.”

Avuga ko atari kubatoza kuririmba, kubyina cyangwa se gutambuka ahubwo ko ‘hejuru y’ibyo impano y’umuntu yayikoresha ate atanga ubutumwa. ‘East Africa Got Talent’ ni urubuga ruzarebwa n’imbaga y’abantu b’inzego zitandukanye.

Ni gute umunyempano uririmba cyangwa ubyina yashobora kwereka isi birushije gusa imyidagaduro.’

Mu 2006 nibwo umwongereza Simon Cowell yatangije amarushanwa yo kugaragaza impano ‘Got Talent’ akanyuzwa kuri Televiziyo imbona nkubone.

Muri Nyakanga 2019 nibwo abanyempano bo mu Rwanda, Tanzania, Kenya na Uganda banyuze imbere y’Akanama Nkemurampaka kagizwe n’umunyamuziki Vanessa Mdee wo muri Tanzania, umunya-Kenya Jeff Koinage, Umunya-Uganda Kagwa n’umunyarwandakazi Makeda Mahadeo.

Amashusho y’uko buri wese yitwaye muri iri rushanwa yatangiye kwerekanwa muri uku kwezi. Itsinda ry’abana babyinnyi gakondo bitwa Uruyange bo mu Rwanda, umuhanzi Taikun, Fidele Fle w’imyaka 37 y’amavuko ni bamwe mu babashije gukomeza mu kindi cyiciro cy’irushanwa.

Biteganyijwe ko ‘East Africa Got Talent’ izasozwa mu Ukwakira 2019.

Akanama Nkemurampaka k'irushanwa "East Africa Got Talent"

Taikun umusore w'umunyarwanda wabashije gukomeza mu irushanwa

Fidele ukomoka mu Rwanda

Itorero Uruyange bageze muri 'demi-finale'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND