RFL
Kigali

Humble Jizzo n’umuryango we bagarutse mu Rwanda nyuma y’ibyumweru bitatu bari bamaze muri Amerika

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/04/2019 10:56
0


Humble Jizzo umwe mu bagize itsinda rya Urban Boys, mu minsi ishize yarushinze na Amy Blauman banafitanye umwana w’imfura. Kuri ubu Humble Jizzo n’umwana we kimwe n’umugore we bagarutse mu Rwanda nyuma y’ibyumweru bitatu bari bamaze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri gahunda bahamya ko ari iz’umuryango atari iz’umuziki.



Mu minsi ishize ubwo bavaga mu Rwanda hari hatangiye gukwirakwizwa amakuru ko Humble Jizzo yaba yimukiye muri Amerika n’umuryango we, icyakora mu kiganiro kigufi yagiranye na Inyarwanda Humble Jizzo yari yahakanye aya makuru avuga ko agiye muri gahunda z’umuryango na cyane ko afite umugore uturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yahagurutse i Kigali ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2019 ari kumwe n’umuryango we.

Humble Jizzo

Humble Jizzo n'umuryango we bari bamaze ibyumweru bitatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,...

Iki gihe Humble Jizzo ntiyigeze yifuza gutangaza gahunda nyir'izina zari zibajyanye muri Amerika kimwe n'uko atifuje kuvuga cyane kuri uru rugendo yise urw’umuryango. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 18 Mata 2019 ni bwo Humble Jizzo n’umuryango we bagarutse mu Rwanda. Humble Jizzo yabwiye Inyarwanda.com ko bageze mu Rwanda amahoro kandi ko agiye kongera gukorana na mugenzi we mu itsinda rya Urban Boys cyane ko ngo bafite imishinga inyuranye ya muzika.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND