RFL
Kigali

Humble Jizzo n’umuryango we berekeje muri Amerika

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/03/2019 19:26
0


Humble Jizzo umwe mu bagize itsinda rya Urban Boys, mu minsi ishize yarushinze na Amy Blauman banafitanye umwana w’imfura. Kuri ubu Humble Jizzo n’umwana we kimwe n’umugore we berekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri gahunda bahamya ko ari iz’umuryango atari iz’umuziki.



Amakuru yageraga ku kinyamakuru Inyarwanda.com ni uku Humble Jizzo yaba yimukiye muri Amerika n’umuryango we, icyakora mu kiganiro kigufi yagiranye na Inyarwanda Humble Jizzo yahakanye aya makuru avuga ko agiye muri gahunda z’umuryango na cyane ko afite umugore uturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yahagurutse i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2019 ari kumwe n’umuryango we.

Humble Jizzo

Humble Jizzo n'umufasha muri 2017 ubwo berekezaga muri Amerika

Humble Jizzo ntiyigeze yifuza gutangaza gahunda nyir'izina zibajyanye muri Amerika kimwe n'uko atifuje kuvuga cyane kuri uru rugendo dore ko yahamyaga ko yakererewe. Gusa yahamije ko ari urugendo afitemo ibyumweru bitatu byonyine. Humble Jizzo yerekeje muri Amerika bwa kabiri kuko yaherukagayo muri 2017 ubwo yari aherekeje umugore we muri gahunda zo kubyara.  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND