RFL
Kigali

Humble Jizzo yakorewe ibirori byo kwizihiza isabukuru y'amavuko aboneraho gutembereza umubyeyi we Kigali Convention Center –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/08/2019 9:32
4


Humble Jizzo umwe mu bahanzi bagize itsinda rya Urban Boys, kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kanama 2019 yakorewe ibirori by'isabukuru ye y'amavuko; ibirori byateguwe n'umugore we Amy Blauman. Ibi birori uyu muhanzi yabyungukiyemo atembereza umubyeyi we Kigali Convention Center.



Mu buryo bw'ibanga umugore wa Humble Jizzo yagiye ahamagara umwe umwe mu bo mu muryango w’uyu muhanzi amumenyesha ahazabera ibi birori by'isabukuru ya Humble Jizzo, asaba Nizzo Kaboss baririmbana kumucungira Humble Jizzo akamushuka kugeza ubwo amugejeje muri Radisson Blu Hotel yubatse muri Kigali Convention Center. Uku ni ko Humble Jizzo yaje kwisanga imbere y'inshuti ze atigeze atumira biramutungura ibyo we yatangaje ko ari rwo rukundo nyarwo.

Nyuma yo gusangira nk’umuryango cyane ko umugore wa Humble Jizzo yari yatumiye benshi mu bo mu muryango w’umugabo we barimo na se umubyara, bakatanye na Humble Jizzo umutsima bizihiza iyi sabukuru y’amavuko. Humble Jizzo yabyungukiyemo kuko yahise aboneraho gutembereza umubyeyi we Kigali Convention Center, imwe mu nyubako ziri mu mujyi wa Kigali zivugisha amahanga kubera ubwiza bwayo.

Humble Jizzo amaze igihe abana n’umugore we Amy Blauman basezeranye yaba imbere y’amategeko n’imbere y’Imana. Uyu mufasha wa Humble Jizzo ni umunyamerikakazi usanzwe atuye mu Rwanda ku mpamvu z’akazi ariko noneho ubu akaba ahatuye no ku bw’impamvu z’umuryango we.

Byari ibyishimo mu muryango

Humble Jizzo n'umuryango we,...

Nizzo Kaboss uririmbana na Humble Jizzo muri ibi birori

Humble Jizzo n'umufasha we Amy Blauman n'umwana wabo bakatana umutsima 

Humble Jizzo yeretse abo mu muryango we filime y'ubukwe bwe

Humble Jizzo n'umufasha we Amy Blauman

Humble Jizzo yaboneyeho gutembereza se Kigali Convention Center

AMAFOTO: Mugunga Evode/ Inyarwanda Art Studio






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mc matatajado4 years ago
    kbs humble ntago ari umuzanano mu umuryango ni uwase kbs impfizi ibyara uko ibyagiye .congs humble
  • Manzi Elise4 years ago
    Ndakwemera cyane humble uri umugabo utiyemera uvuga make
  • hagabimana4 years ago
    nibyiza kabosi nawe agiricyo yibwira
  • Nisandirne4 years ago
    Hambibazide nzzo nukuri umusimwizawamavuko numuryagowawepe





Inyarwanda BACKGROUND